Bafatanwe ibiro 250 by’urumogi bifite agaciro ka miliyoni 25RWf

Abasore babiri bo muri Rubavu bafatanwe ibiro 250 by’urumogi bagejeje mu Rwanda babinyujije mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, ruturutse muri Congo (RDC).

Abasore babiri bo muri Rubavu bafatanwe ibiro 250 by'urumogi
Abasore babiri bo muri Rubavu bafatanwe ibiro 250 by’urumogi

Urwo rumogi rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 25.

Abo basore bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, umwe muri bo asanzwe atwara imodoka mu mujyi wa Gisenyi naho undi atwara moto.

Batawe muri yombi tariki ya 07 Mutarama 2017 ariko berekwa itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Mutarama 2017.

Inzego zishinzwe kubungabunga umutekano mu Rwanda zabafatiye ahitwa kwa Nyanja bapakira mu modoka imifuka y’urumogi bashaka kurujyana i Kigali.

Umwe muri bo avuga ko bagombaga kugeza urwo rumogi i Kigali abakoresha babo bakabishyura.

Agira ati “Akazi kacu kari kurutwara tukarugeza i Kigali ababosi bacu bakatwishyura ibihumbi 100RWf. Naho kurukura muri Congo sitwe kuko twarusanze aho rwapakiriwe.”

Ni urumogi rupakiye neza mu mifuka n’amasashi ku buryo barushyira mu mazi rukaguma kwerera hejuru y’amazi abaruherekeje bakarutwara barwitendetseho.

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Ntara y’uhurengerazuba, buvuga ko bwashoboye kurufata kubera amakuru yatanzwe n’abaturage. Abaturage bakaba bakangurirwa gukomeza gutanga amakuru.

Aba basore bafashwe nyuma y’iminsi mike umugore nawe wo muri Rubavu afashwe yinjiza urumogi mu Rwanda arutwaye mu bihaza arukuye i Goma.

Bamufatanye ibiro bitatu bingana n’udupfunyika 1300. Avuga ko abamushutse ngo arwambutse bagombaga kumuha ibihumbi 10RWf.

Uyu mugore we bamufashe atwaye urumogi mu bihaza
Uyu mugore we bamufashe atwaye urumogi mu bihaza

CIP Kanamugire Theobald, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, ahwiturira abinjiza urumogi mu Rwanda kubihagarika.

Agira ati "Urumogi rwangiza ubuzima bw’abarukoresha, naho abarucuruza barahomba iyo rufashwe rugatwikwa. Turabasaba guhindura imikorere bakareka kwangiza ubuzima bw’abanyarwanda no guhombya imitungo yabo.”

Mu mwaka wa 2016 mu karere ka Rubavu hafashwe urumogi rungana n’ibiro igihumbi 200 rwinjijwe mu Rwanda ruturutse muri Congo, naho kuva umwaka wa 2017 watangira hamaze gufatwa ibiro 350.

Urwo rumogi ruba rwaturutse he?

Raporo y’umuryango w’abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (Monusco) yagaragaje ko rwinshi mu rumogi rucuruzwa mu Burasirazuba bwa Congo, mu Rwanda na Uganda ruhingwa n’inyeshyamba za FDLR.

Ngo ruhingwa ahitwa ku Ikobo, Lusamambo, Bukumbirwa, Buleusa, Miriki, Luofu, Lusogha, Kanandavuko, Lueshe, Mirangina, Katekumuri, Walikale, Lubero na Rutshuru.

Mu gihe cy’umwero ngo FDLR isarura amatoni n’amatoni y’urumogi ruhingwa ahitwa Miriki ihuza Lubero na Walikale.

Abacuruzi b’urumogi ruhingwa na FDLR barukura aho ruhingwa, nabo bakarucuruza barunyujije Rutshuru, rukagera i Goma.

Iyi raporo ya Monusco yagaragaje ko urumogi rwinshi rutwarwa mu masaha y’ijoro, hagakoreshwa urubyiruko rurutwara mu bikapu ruherekejwe n’abarwanyi ba FDLR .

Mu kurukura mu mirima rutwarwa n’imodoka ziba zagiye mu giturage gupakira ibiribwa bijyanwa mu mujyi mu duce twa Kayna, Kanyabayonga na Kirumba.

Iyi raporo igaragaza ko kandi urumogi rwinshi rujyanwa mu mujyi wa Goma ariko hakaba urwoherezwa mu Rwanda, naho urwoherezwa Kasindi na Bunagana rujyanwa Uganda.

Urumogi ruhingwa na FDLR ntiruboneka muri Kivu y’Amajyaruguru gusa kuko muri Kivu y’Amajyepfo naho hari imirima mu duce twa Lubumba, Mulenge, Sangena na Uvira.

Urumogi ruhingwa Lubumba rwoherezwa ahitwa Burhinyi rugakomeza Bukavu rukinjira mu Rwanda mu mujyi wa Rusizi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) ifatanyije n’ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya KHI bwerekanye ko 52,5% by’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 14 na 35 rukoresha ikiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi nibura rimwe mu buzima bwabo.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko umuntu umwe mu bantu 40 yabaye imbata y’urumogi, naho mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge ugenda wiyongera.

Muri 2009 umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge ibitaro bya Ndera byakiriye wari kuri 2.8% naho 2012 wari ugeze ku 8%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Urworumoginirubi

HABAMAHIRWE yanditse ku itariki ya: 17-03-2021  →  Musubize

police y’u Rwanda yagakwiye kureka kuvuga agaciro ibiyobyabwenge yafashe bifite kuko uzanga ari agatubutse bikaba byatuma nutabicuruzaga abona ko harimo akantu agahita abyinjiramo nawe.

kk yanditse ku itariki ya: 10-01-2017  →  Musubize

Iyi nirwo rugero rw’inkuru nziza iteguranye ubuhanga nubusesenguzi ! dore ninkizi nkuru abanyarwanda dukeneye@Sylidio Sebuharara komerezaho ndahushyigikiye!

Alias yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

iyi nkuru rwose yateguwe numuntu wumuhanga mu itangazamakuru babandi bafatireho urugero mu gukora inkuru isonanutse. @Sylidio Sebuharara komerezaho njye ndagushyigikiye!

KD yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka