Ba veterineri babiri bakurikiranyweho kunyereza inka

Ba veteineri b’imirenge ya Rukozo, Uwiragiye Assiel, n’uw’Umurenge wa Ngoma, Nganimana Appolinaire, bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza inka za gahunda ya “Girinka.”

Zimwe mu nka zo muri Girinka. (Photo archives)
Zimwe mu nka zo muri Girinka. (Photo archives)

Veterineri w’Akarere ka Rulindo Dr Joseph Ndagijimana yemeje ko abo bagabo bafunzwe bakekwaho kunyereza inka za Girinka.

Yagize ati “Uwiragiye Assiel we ashinjwa kunyereza inka zigera muri 16 nk’uko byagiye bitangazwa n’abaturage bariborojwe, aho yahise ashinga ibagiro akajya agura inka z’abaturage borojwe muri gahunda ya Girinka akazibaga akabaha udufaranga duke.”

Yavuze ko itsinda ry’akarere rimaze iminsi rikurikirana ibijyanye na Girinka mu mirenge yose, ryatangarijwe ko ngo hari inka zarwaraga uwo mu Veterineri akanga kuzivura zigapfa, yarangiza nazo akazitwara mu ibagiro rye riherereye mu Murenge wa Bushoki, ubundi amafaranga akayarya akabaha udufaranga tw’intica ntikize.

Uwiragiye yanabwiraga abaturage ko inka zabo ari ingumba ko bazimuha akazibaga ubundi akazabagurira inka zibyara, arinda yimurirwa mu Murenge wa Rukozo ntazo abahaye, nanubu amaso yaheze mu kirere.

Ngo ibyo bikaba byaratumaga uwo mu veterineri ataritabiraga akazi uko bikwiriye ngo kuko amasaha menshi yiberaga mu ibagiro rye.

Naho Veterineri Nganimana we wari umaze iminsi yarahunze ubutabera ariko agafatwa kuri uyu wa mbere, ashwinjwa kuba yarafataga inka zigeze mu gihe cyo kwiturwa akaziha umucuruzi akamuha amafaranga n’uwitwa Medari yagurishije inka yari kwiturwa Mukandutiye.

Veterineri w’akarere yavuze ko kandi hari ibindi bimenyetso biri gushakishwa bishobora gutesha muri yombi undi mu veterineri wa gatatu wo mu Murenge wa Tumba, Nyinawumunu Vestine,n awe ukurikiranyweho ukekwaho icyaha cyo guhindura gahunda ya “Girinka” mo gahunda ya “Giringurube”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yihanangiriza abakora uburiganya muri Girinka, avuga ko batazajya bihanganirwa mu gushaka gusubiza inyuma abatishoboye kandi zarabagenewe kugirango bave munsi y’umurongo w’ubukene.

Avuga ko uretse no kuryozwa izo nka, bamwe mu bahamwe n’icyi cyaha barimo kugenda birukanwa ku kazi bari bashinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka