Arabazwa urupfu rw’umugabo wapfuye nyuma y’iminsi ibiri barwanye

Umugabo witwa Numviyumukiza Emmanuel w’i Kirehe, yatawe muri yombi ashinjwa urupfu rw’umugabo witwa Dukuzumuremyi JMV barwanye agapfa nyuma y’iminsi ibiri.

Dukuzumuremyi wo mu Kagari ka Rwayikona mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe yapfuye mu ijoro ryo ku wa 14 Kamena 2016, batangira gukeka ko yaba yazize gukubitwa kuko yari yarwaniye mu kabare na Numviyumukiza ku wa 12 Kamena 2016.

Igikomeje gutera urujijo ni uburyo Dukuzumuremyi nyuma yo gukubitwa bwakeye akajya mu mu murima dore ko yari amaze imyaka itatu yaragiye gupagasa mu Murenge wa Mushikiri aturutse iwabo i Masaka.

Mahoro Maurice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, avuga ko hataramenyekana icyishe Dukuzumuremyi kuko n’ubwo yapfuye nyuma y’iminsi ibiri arwanye na Numviyumukiza bitaba intandaro yo kwemeza ko ari inkoni yazize.

Yagize ati“Barwanye ku cyumweru, Dukuzumuremyi apfa ku wa kabiri, ntitwakwemeza ko yishwe n’inkoni mu gihe bivugwa ko uwo barwanye yamukubise inshyi eshatu bukeye ajya gukora afatwa mu masaha make.

Simbizi ariko wenda muganga ni we uzagaragaza iby’urupfu rwe, burya iyo abantu bavuga ko urupfu rw’umuntu rwatewe n’impamvu iyi n’iyi ni ngombwa kubikurikirana”.

Mahoro akomeza avuga ko nyuma y’urupfu rwa Dukuzumuremyi babimenyesheje umuryango we, uhageze wanga kugira icyo ukora uritahira.

Ati “Umuryango we twawumenyesheje ibyabaye aho utuye i Masaka baza bariye karungu bavuga ko uwamwishe ngo amwikorera akamujyana iwabo i Masaka, barikubura umurambo bawusiga aho barataha”.

Akomeza asaba abaturage kwirinda amakimbirane agira ati “Nk’uko bivugwa ko yakubiswe kandi byabereye mu kabari birumbikana ko ari bwa businzi bwa hato na hato butera urugomo”.

Mu gihe bategereje ibisubizo bya muganga k’urupfu rwa Dukuzumuremyi, Polisi yasabye ko uwo murambo ushyingurwa ku wa 16 Kamena 2016 naho ukekwaho kumwica afungiye kuri Sitasiya ya Polisi ya Nyarubuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka