Afurika mu rugamba rwo kuvugurura uburyo umusivili yarindwa mu ntambara

Ibihugu bya Afurika bifite ingabo na Polisi mu butumwa bw’amahoro, bikomeje gushakira hamwe uburyo havugururwa imikorere yo kurinda abasivili bakunze kwibasirwa n’intambara.

U Rwanda rwashimiwe gucunga neza umutekano w'abaturage
U Rwanda rwashimiwe gucunga neza umutekano w’abaturage

Ni nyuma yuko byagaragaye kenshi ko abasivili ari bo bibasirwa n’intambara bitewe n’uburyo abashinzwe kubarinda, babuzwa uburenganzira bwihariye bwo kubarwanaho bigatuma hapfa benshi.

Col Jill Rutaremara, umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) yabitangarije mu mahugurwa yaberaga muri iki kigo yasoje mu cyumweru gishize.

Abitabiriye amahugurwa bishimiye ubumenyi bayakuyemo mu gucunga umutekano w'abasivire
Abitabiriye amahugurwa bishimiye ubumenyi bayakuyemo mu gucunga umutekano w’abasivire

Yagaragaje uburyo abaturage bibasirwa mu gihe cy’intambara ntibatabarwe uko bikwiye kandi hari ingabo zishinzwe kubarinda.

Yongeyeho ko ibihugu binyuranye bya Afurika bidashyigikiye uburyo abasiviri bapfa kubera ko ingabo zishinzwe kubarinda zangiwe kubatabara.

Yagize ati “Hari ibihugu nk’iyo abasivire bapfa, hari ibihugu bibuza ingabo ziri mu butumwa gutabara ngo aha mutajyayo kuko kujyayo ni ugupfa, hari ibihugu bitekereza nk’u Rwanda bivuga ko ibyo bigomba kuvaho igihugu kikemerera abasirikare gukora ibibabereye kandi bareba.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ibanga, hari ibihugu bibwirwa ko abasiviri bapfa bikigumira mu ma kampu yabo, hari abatwara ibikoresho bakanga kubikoresha ngo bitangirika. Nicyo aya mahugurwa yari agamije no kuvuga ko Loni ikwiye guha abasirikare batabaye.”

Abitabiriye amahugurwa bahawe ceritificat
Abitabiriye amahugurwa bahawe ceritificat

CSP Teddy Ruyenzi witabiriye ayo mahugurwa nawe yagarutse ku kibazo cyo kuba hari ingabo zidahabwa uburenganzira bwo gutabara abaturage bikabaviramo gupfa. Yavuze ko amahugurwa babonye azabafasha kurinda neza umutekano w’abaturage.

Ati “Twize uruhare rwa buri wese mu gucunga umutekano, muzi ko hari ibintu byagiye bigorana mu gihe cyashize ndetse n’ubwo ingabo za L’ONU zari mu gihugu cyacu. Twizemo uburyo byagiye bivugururwa ku buryo ubu aho amakimbirane cyangwa intambara biri hari uburyo bwo kubarinda no kubatabara.”

Nkundimfura Rosette umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’umuryango (MIGEPROF), umwe mu bitabiriye amahugurwa, avuga uburyo yasobanuriwe inshingano z’umusiviri mu butumwa bw’amahoro.

Agira ati “Ni kenshi tubona ingabo ku kibuga cy’indege zigiye mu butumwa bw’amahoro abasiviri ntitwibonemo. Ariko twasobanuriwe ko baba barimo.”

Abitabiriye amahugurwa bafata ifoto y'urwibutso
Abitabiriye amahugurwa bafata ifoto y’urwibutso

Amahugurwa yatangiye tariki 29 Ukwakira asozwa tariki 03 Ugushyingo 2017, yitabiriwe n’abanyeshuri 21 bagizwe na Polisi, Ingabo n’abasivile baturuka mu bihugu bitandatu bya Afurika birimo U Rwanda, Uganda, Comores, Somalie, Soudani na Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka