Afunzwe akekwaho kwiba moto akazihimbira ibyangombwa, akazigurisha

Umugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu murenmge wa Ruheru muri Nyaruguru akekwaho kwiba moto akazihimbira ibyangombwa, akazigurisha.

Umugabo wo muri Nyaruguru afunzwe akekwaho kwiba moto akazigurisha
Umugabo wo muri Nyaruguru afunzwe akekwaho kwiba moto akazigurisha

Uyu mugabo yatawe muri yombi ubwo yari ari mu kagari ka Kabere aho asanzwe akorera imirimo y’ubucuruzi buciriritse, tariki ya 08 Ugushyingo 2016.

Polisi y’igihugu ivuga ko intantaro y’ifatwa ry’uwo mugabo ari moto yibwe mu karere ka Rulindo mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2016. Iperereza ryakozwe ryasanze yaragurishirijwe muri Nyaruguru.

CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’igihugu akaba anakuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko umuntu basanze yaraguze iyo moto ariwe wabarangije uwayimugurishije maze bigwa kuri wa mugabo, bahita bamuta muri yombi.

Akomeza avuga ko ubu iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba koko iyo moto ariwe wayibye ndetse hanamenyekane niba ariwe koko wagiye yiba n’izindi moto bivugwa ko zagiye zibwa zikagurishirizwa muri Nyaruguru.

CIP Hakizimana avuga ko kandi iperereza riri no gukorwa ngo hamenyekane niba koko ariwe wajyaga ahimba ibyangombwa bya moto mbere yo kuzigurisha.

Agira ati “Ibyo byose biracyari mu iperereza nta byinshi nabikubwiraho.”

Akomeza avuga ko izi moto zibwe bigaragara ko zagiye zigurwa amafaranga makeya cyane. Akaboneraho gusaba abaturage ko igihe babonye ibintu bigurishwa amafaranga make bakwiye kujya bitonda kuko bishobora kuba ari ibyibano.

Moto eshatu nizo zimaze gufatwa zikekwa kuba zaribwe zigahimbirwa ibyangombwa, zikanagurishwa n’uwo mugabo ufunze.

Habumugisha Jules, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruheru avuga ko hari n’izindi moto ebyiri bikekwa ko nazo zaba zaribwe ariko ngo abazitunze basabwe gutanga ibyangombwa byazo barabyanga.

Ikindi ngo ni uko abaturage bajyaga bakemanga aho uwo mugabo ufunze, akura amafaranga kuko ngo yagaragazaga ubukire mu bihe byihuse.

Habumugisha asaba abaturage ko igihe cyose babonye impinduka zidasanzwe ku muturanyi bakagira icyo bamukekaho, bakwiye kujya bihutira kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo nabwo bubikurikirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

iperereza nirikorwe vuba icyaha nikimuhama ashyikirizwe ubutabera aryozwe ibyabandi nabandi babonereho kungeso yubusambo ikomeje gufata indi ntera isubiza inyuma amajyambere kuko uguze ibyibwe abagakoze ibindi aho kujya mumanza.

ndagijimana innocent yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Nanjye iyanjye yaribwe yibiwe mu mugi wa Kigali mu kwa cyenda plaque RB748T muturebere.

Rukundo J Claude yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

NATWE IKARONGI BARAZIBA ZIGAHERA MUGEMUKURIKIRANA NAHO ZATURUTSE MUZIGARUREYO

BYAGARI yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Nanjye iyanjye barayibye RD436A mu kwa cyenda 2015.nakurikirana nte uwo ko yaba ariwe wayibye dore ko nanjye ntuye Rulindo, Rukozo

Nsabimana yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka