Afunzwe akekwaho gushaka kwica uwarokotse Jenoside

Nyirishema Michel utuye mu umurenge wa Kigabiro muri Rwamagana afunzwe akekwaho gushaka kwica umusaza Mbayiha Mathias warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyirishema yari agiye kwicira umusaza Mbayiha muri iyi farumasi
Nyirishema yari agiye kwicira umusaza Mbayiha muri iyi farumasi

Bamwe mu batabaye uwo musaza bavuga ko byabaye mu ma saa munani za kumanywa ku wa gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2016.

Umusaza Mbayiha asanzwe acuruza imiti muri farumasi mu mujyi wa Rwamagana. Nyirishema, washatse kumwica, ngo yamusanze muri farumasi amubeshya ko aje kwivuza.

Nyirishema ngo yagiye muri farumasi abeshya Mbayiha ko arwaye mu myanya y’ibanga ye.

Amakuru avuga ko Nyirishema yari yasize Colgate ku gitsina cye kugira ngo abone uko abeshya umusaza Mbayiha bityo bajyane mu cyumba kumusuzuma maze amwiciremo.

Mwizerwa Immaculée, ucururiza hafi ya farumasi ya Mbayiha, avuga ko yumvise uyu musaza atatse.

Yahise ajya kureba ibibaye asanga Nyirishema arimo gukangisha inkota uwo musaza, amubwira ko agiye kumwica.

Umukobwa witwa Tumukunde, ucururiza umusaza Mbayiha, ngo yahise afata ya nkota, abuza Nyirishema kuyimutera, imukomeretsa intoki ebyiri.

Abantu bahise batabara, baramumukiza, bahita bahamagara Polisi, ijya kumufunga, itangira gukora iperereza ku cyamuteye gushaka kwica uwo musaza.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi avuga ko mu bisobanuro Nyirishema yatanze nyuma yo gutabwa muri yombi, yavuze ko ngo yari agamije kwihimura kuri Mbahiya.

Agira ati “Yatubwiye ko yashatse kumukanga ataragambiriye ku mwica kuko ngo mu gihe k’inkiko Gacaca ariwe wamuciriye urubanza bituma akatirwa (gufungwa) imyaka 19 ku byaha byamuhamye bya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.”

Akomeza atanga ihumure ku barokotse Jenoside ababwira ko umutekano urinzwe. Icyaha cy’umuntu umwe ngo ntikigomba guhungabanya umutekano w’abantu bose.

Nk’uko biteganywa mu gitabo cy’amategeo y’u Rwanda, Nyirishema naramuka ahamwe n’icyaha cyo gushaka kwica umusaza Mbayire, azahanishwa ingingo ya 140 iteganya igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

UWO MUNTU NACIBWE MURI SOCIETE NYARWANDA NTAZONGERE KWITWA UMUNYARWANDA YO KANYAGWA.IMANA IKOMEZE IRAGIRE UWO MUSAZA.

Gasana yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Birababaje kubona abicanyi nkabo bahabwa imbabazi bagafungurwa,none bakaba baguma gushaka kwica abarokotse Genocide yakorewe abatutsi! Mana we,warakoze kurengera umusaza MBAYIHA ,ukuntu afasha abaturage bose bamugana,imyaka maze i Rgna , sindumva n’umwe umuvuga nabi,none abicanyi bari badutwaye inyangamugayo!
Turasaba muganga MBAYIHA ko ntamuntu azongera kujya gusuzuma batamusatse ngo barebe ibyo afite.
Uwo mwicanyi we,icyaha nikimuhama,azafungwe burundu
turabibasabye,kndi urubanza rwe ruzasomerwe mu ruhame muri Kigabiro

Dada yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Mz Mathias niyihangane cyane,uwo washakaga kumuvana kwisi ni ahanirwe insubiracyaha Ku cyaha cya Genoside.

Damas yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Ahubwo ubwo koko bamushyikirizaga polisi bashaka iki iyo bafata iyo nkota bakayimukoresha ibyo yari agiye gukorera iriya mfura koko, kutica imbwa byorora imisega

bumva yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Nimwe mwaboroye bazajya bamara abantu uruhongohongo. Mana urebera abawe ntudukureho amaso y’umutima kdi abatutsi aho bari ubakomeze ubarinde ababisha. Abagome nabo ubahe guhinduka.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

kukiabarokotse jenoside bakomeza kwibasirwa?
koreta yavuzeko ubwiyungeburukukigerocya 98/100-mubona aribyo?
koporisiivugakoumutekanowabo urinzwe murabonakonomumitimayaharinda ? ibibikwereka ibyihishemumitimayabantu
konubundiabagifite
imyotayokwica bagihari
bamezenkamasega aryana mumitima. inyumaarinkintama
mukomeze gusenga imanaihindurimitimayabo

philippe yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Ibi ni ingaruka zo koroshya ibihano by’abagenocidaires. Umuntu wishe abandi agakatirwa 19 gusa ntiyabura guteza ibibazo muri society.

umusaza yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

azakatirwe burundu y’umwihariko

alias yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka