Abaturage bishyize hamwe bubaka sitasiyo za Polisi 10

Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abaturage bo muri Gatsibo bubatse sitasiyo za Polisi 10 mu mirenge 10 mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Inyubako y'icyicaro cya Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo nayo yubatswe bigizwemo uruhare n'abaturage
Inyubako y’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo nayo yubatswe bigizwemo uruhare n’abaturage

Izo nyubako zirimo n’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ihakorera, zifite amacumbi y’abapolisi, ibiro, aho bafatira amafunguro ndetse n’aho bafungira abagore n’abagabo.

Izo nyubako, zubatswe mu gihe cy’umwaka zose hamwe zuzuye zitwaye miliyoni 87RWf, uruhare rw’abaturage rungana na miliyoni 51RWf binyuze mu bikorwa bitandukanye bimo n’umuganda wo kuzubaka.

Abaturage bamwe babuumbye amatafari, bashaka imodoka ibafasha mu mirimo y’ubwubatsi, bakusanya imifuka ya sima n’ibindi.

Tariki ya 02 Gashyantare 2017, ubwo hatahabwa izo nyumako baturage bo mu murenge wa Nyagihanga ahabereye icyo gikorwa nyirizina, bavuga ko bakoze uko bashoboye bubaka izo nyumako mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano.

Niyonsaba Annonciata umwe muri abo baturage avuga ko kuba Polisi isigaye ikorera hafi yabo basigaye batekanye.

Agira ati “Abajura mbere bari baratuzengereje ariko ubu turatuje kuko tuba tuziko Polisi iba iri hafi yacu, byose turabicyesha ubuyobozi bwiza.”

Izi ni inyubako z'amacumbi yagenewe gucumbikamo abapolisi bakorera wa Nyagihanga. Nayo yubatswe ku bufatanye n'abaturage
Izi ni inyubako z’amacumbi yagenewe gucumbikamo abapolisi bakorera wa Nyagihanga. Nayo yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Aba baturage bakomeza bavuga ko mbere izo sitasiyo za Polisi zitarubakwa, bamwe bakoraga urugendo rw’isaha irenga bajya kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu gihe babaga bafite ibibazo bifuzaga ko Polisi ibakemurira.

Ibi ngo byaberaga imbogamizi bamwe batashoboraga gukora urugendo rurerure bityo bikaba byatuma ibyaha bimwe na bimwe bidahanwa.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Iguhugu, IGP Gasana Emmanuel yashimiye abaturage b’Akarere ka Gastibo uruhare rukomeye bagize mu kubaka izo nyubako.

Agira ati “Ibi ni bimwe mu by’umwihariko w’u Rwanda, aho abaturage bumva neza akamaro k’umutekano ndetse n’uruhare rwabo mu kuwusigasira. Turashima ubufatanye n’uruhare mwagize mu kubaka iyi (izi) sitasiyo ya (za) Polisi.”

Akomeza avuga ko kwibungabungira umutekano bigerwaho iyo habayeho ubufatanye n’abaturage, mu guhanahana amakuru bityo ibyaha bigakumirwa bitaraba.

Richard Gasana, umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo asobanurira abayobozi bakuru inyubako za Polisi zubatswe n'abaturage
Richard Gasana, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo asobanurira abayobozi bakuru inyubako za Polisi zubatswe n’abaturage

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko mu mirenge 14 igize ako karere, 10 gusa ariyo ifite sitasiyo za Polisi.

Agira ati “Intego yacu ni uko buri murenge wose ugomba kugira sitasiyo ya Polisi ndetse n’amacumbi y’abapolisi mbere y’uko uyu mwaka urangira.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane kwihesha agaciro gutanga umusanzu ukubaka igihugu. ubundi muri buri district yi gihugu hakagombye kuba ibiro bikuru bya police kandi byaba byiza police zigiye zigira uniform zitandukanya gutandukanya police o muntara niyu mujyi wa kigali,police kugira amazina nabyo byaba byiza kumenya gutandukanya police wenda ikitwa northern police,western police eastern police southern police and central police arinako bafite ibirango bitandukanye .namabara yi modoka atandukanye kuburyo buri ntara ifite abapolice bayo batandukanye abo mu mujyi wa kigali.MURAKOZE

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka