Abatungira agatoki Leta bagiye kujya bahembwa banahabwe uburinzi

Umuntu wese utungiye Leta agatoki ku bashaka gukora ibyaha agiye kuzajya ahabwa uburinzi bwihariye, ubw’abavandimwe be ndetse anahabwe agahimbazamusyi.

Abadepite mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda baganira ku mushinga w'iryo tegeko rishya
Abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda baganira ku mushinga w’iryo tegeko rishya

Tariki ya 05 Kamena 2017 nibwo ibi byamenyekanye ubwo Guverinoma yagezaga ku Badepite umushinga w’itegeko rigena uko byazakorwa,ibasaba kuryemeza rikazatangira gukurikizwa mu minsi iri imbere.

Uyu mushinga w’itegeko ugamije kuvugurura itegeko No 35/2012 ryari risanzweho.

Iryo risanzwe rikaba rinengwa kuba ryateganyaga kurinda uwatanze amakuru gusa ariko ritavuga uko arindirwa umutekano n’ihohoterwa igihe amenyekanye ndetse n’uko uwatanze amakuru ashimirwa.

Umushinga w’itegeko rishya ugaragaza ko uzajya atungira leta agatoki akayiha amakuru ku bashaka gukora ibyaha by’iterabwoba, ibya ruswa, iby’umutekano no guhutaza ubukungu bw’igihugu n’ibindi bizarebwa muri iryo tegeko, azajya acungirwa umutekano kandi anahembwe.

Abadepite benshi ariko bagaragaje impungenge kuri iryo tegeko, abenshi bahuriza ku kuba rigiye guha urwaho abashaka kubeshya bagamije kwishakira indonke.

Abadepite bagaragaza ko bamwe mu baturage bashobora kuzajya babiheraho bakajya babeshyera bagenzi babo mu manzaganya kandi nyamara igihe babeshye bakanabihemberwa,nk’uko Depite Edouard Bamporiki abisobanura.

Agira ati “Mwo kabyara mwe ko muri twese ntawe utarabeshyerwa, ubu iri tegeko noneho ntirishaka kongera ababeshyi kandi noneho bakajya banabihemberwa?

Umva amajwi y’impaka z’abadepite

Ko Abanyarwanda basanzwe bazi gushimira uwitwara neza agafatwa nk’inyangamugayo, abandi tukabafata nk’intwari, abandi ubu ari abarinzi b’igihango kandi ko iryo shimwe riruta ayandi, kuki ubu noneho leta ishaka no kuzajya itanga amafaranga kandi ubundi kugaragaza amakuru afitiye igihugu akamaro ari inshingano za twese abaturage?”

Depite Jean Marie Vianney Gatabazi na we yunzemo asaba ko iryo tegeko ryagenzwa buhoro kuko nta mpamvu abona yo guhemba umuntu watanze amakuru yo kurengera igihugu cye.

Agira ati “Bisanzwe ari inshingano za buri wese muri twe abaturage gutanga amakuru agamije kurinda igihugu ibyago byose.

Nta mpamvu rwose yo kugenera agahimbazamusyi abantu batanga amakuru, ahubwo ibi bizatuma abantu benshi batangira kujya bahimbahimba ibinyoma banabeshye bashaka ayo mafaranga.”

Depite Theobald Mporanyi we yasabye ko iryo tegeko ryakwitonderwa kuko ngo ritanasobanura umubare w’agahimbazamusyi uwatanze amakuru azajya ahabwa, akaba we yumva byazajya bibamo akarengane no gutonesha.

Agira ati “Nonese koko ubu hazajya hemezwa ko kanaka ahabwa amashimo hagendewe ku ki? Ni inde uzajya wemeza ko amakuru runaka yatanzwe ari meza kurusha ayandi, ko akwiye guhembwa menshi kurusha ayatanzwe na kanaka wundi?

Ubundi se iyo ngengo y’imari yo guhemba abatanze amakuru izajya igenwa ite ko ntawe ushobora guteganya ngo mu mwaka wose hazatangwa amakuru angana atya?”

Hari n’abadepite babajije niba inzego z’umutekano n’iperereza zarananiwe kuko ari zo zisanzwe zifite inshingano zo kumenya amakuru zikanabiherwa amafaranga mu ngengo y’imari.

Mu Nteko yose habonetse Abadepite batatu gusa bashyigikira iryo tegeko mu buryo bweruye, aho ba Bepite Juliana Kantengwa, Théoneste Karenzi na John Ruku Rwabyoma bavuze ko bikwiye gutegura uko utanze amakuru yajya agenerwa ibihembo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana niwe wari uhagarariye Guverinoma mu gusobanura iryo tegeko.

Me Uwizeyimana Evode Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera
Me Uwizeyimana Evode Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera

Yavuze ko niriramuka ryemejwe ngo Perezida w’u Rwanda azashyiraho irindi tegeko rigena uko uwatanze amakuru ahembwa, uko arindirwa umutekano ndetse n’abagize umuryango we ba hafi bose bashobora guhohoterwa bakazajya barindirwa umutekano.

N’ubwo Abadepite benshi bagaragaje impungenge mu kujya impaka kuri iri tegeko, mu gihe cyo gutora ireme n’ishingiro ry’iryo tegeko abagera kuri 44 baje gutora bemeza ko iryo tegeko rwakwakirwa rikazigwaho neza.

Abandi babiri bahakana cyane ko iryo tegeko ryahabwa agaciro, abandi 14 barifata banga kuvuga niba bumva iryo tegeko rifite ireme cyangwa nta reme rifite.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya uko uwatanze amakuru arindwa guhohoterwa iyo amenyekanye, rikavuga ko ahabwa ibihembo, kuba uwakwakira amakuru ayatangaje na we yabihanirwa n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

guhebwa sibyo kurindwa nibyo byiza kuko bashobora guhimba amakuru atayo kubwayje babireka rwose ibyoguhemba

irankunda yanditse ku itariki ya: 7-07-2017  →  Musubize

murakoze muduhe nimero twabashakiraho.

Eugene yanditse ku itariki ya: 4-07-2017  →  Musubize

Yego ndashima uwomushinga woguhemba, buriwese uzajya,atanga amakuru kubashobora guhungabanya umutegono,n’ubusugire bw’igihugu ndetse n’ubundi buguzi bwanabi bwose.
gusa nibashyireho nibihano bikomeye bizahana buriwese uzagaragaraho gutanga amakuru atariyo abeshyera umuntu bitewe n’inyunguze bwite abifitemo.
Naho ubundi guhemba nokurinda uwatanze amakuru yogukumira ibyaha
mbere yuko biba mbona ari uburyobwiza bwa motivation kubashobora
gutanga amakuru yubaka kndi arinda igihugu.

Tuyishimire Felix yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

badepite twabatoye tubizeye nimudufashe iryotegeko muryitondere twashimye ibyingingoyi101 arikohariya nukwitonda eseko tuyahamudugudu nawe akayashyitsa iryotegeko rirabangamye

samuel yanditse ku itariki ya: 6-06-2017  →  Musubize

abantu benshi nibahuriza ku makuru amwe hazahembwa nde?

Evatus yanditse ku itariki ya: 6-06-2017  →  Musubize

Iri tegeko si ryo rwose. Abantu birirwa babeshyera abandi ku manywa y’ihangu, abandi batunga agatoki kubera amashyari bafite none mugiye guha agaciro uwo muco mubi twese tuziranyeho.

Ikindi, biragaragara ko ingufu ziri gushyirwa mu guhemba uwatanze amakuru ariko guhana uwabeshye ku makuru yatanze kuki bitari kuvugwa.Ibi ndabivuga kuko byambayeho, ugategereza uwahana uwo watanze amakuru atariyo ugaheba.

Mubisuzumane ubushishozi kuko sibyo rwose

Amanda yanditse ku itariki ya: 6-06-2017  →  Musubize

Banyarwanda ,nukuri kubwanjye numva nashigikira Leta ko uwatanze amakuru yajya abishimirwa cyane ko aba abifitiye gihamya,sinumva uburyo umuntu yatinyuka kubeshya igihugu cye, impungenge abo badepite bagaragaje numva zitumvikana kuko uzatanga amakuru azaba abifitiye gihamya, nibareke twubake u Rwanda ruzira ruswa ,itonesha,icyenewabo ndetse twirinda iterabwoba cyane ko hari bamwe batifuriza u Rwanda nabayobozi barwo ibyiza. Mbifurije akazi keza ariko iri tegeko kubwanjye ndarishyigikiye kuko rizahindura byinshi.

Evode Nahimana yanditse ku itariki ya: 6-06-2017  →  Musubize

Amateka atwigisha ko amazimwe ajya asenya u Rwanda. Babeshye Umwami Rwabugili ko nyina umubyara (Murorunkwere) atwite. Ibyakurikiyeho ntawutabizi. Amaze kubimenya ko atari atwite, ariko yari yaramaze kwicwa hamwe nimbaga numuryango wa Seruteganya, nta wari kubazuura, ubwo hakurikiyeho guhoora. Umuntu ugendera kumabwire agafata icyemezo kidakuka burya aba afashe risk ikomeye cyane. Ndabagira inama nkuwigeze kubeshyerwa. Njyewe ntacyo bintwaye ubu kuko nabiboneye umuti ariko abandi murarye muli menge. Murishyireho ariko mushyireho irindi rivuga riti..." uzajya atanga amakuru, akabihemberwa, bikazamenyekana ko atariyo, azahanwe igihano gikubye kabiri icyo uwo yabeshyeye yabonye" Ibyo bizatuma umuntu atabeshya abigambiriye.

Rwasubutare yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka