Abataramenyekana batemye inka umunani z’umuturage

Abantu bataramenyekana batemye inka umunani z’uwitwa Uwifashije Augustin utuye mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.

JPEG - 79.3 kb
Mu Karere ka Bugesera abantu bataramenyekana batemye inka z’umuturage

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, Gasirabo Gaspard avuga ko izi nka bazitemye mu ma saa saba, bazisanze muri zone y’ikibuga cy’indege, tariki ya 12 Ukwakira 2016.

Agira ati “Bazitemye ku murizo no mu mugongo, barazikomeretsa ariko atari cyane. Kugeza n’ubu turimo gushakisha ababikoze ariko turizera ko k’ubufatanye n’inzego za polisi n’abaturage bazafatwa.”

Gasirabo akomeza avuga ko izo nka bazishakiye umuvuzi akaba yazivuye aho zimwe yanazidoze ibisebe, zikaba zongeye gufata intege zirimo kurisha nta kibazo.

Ati “Twabajije abashumba dusanga nabo igihe bazitemaga batari bahari kuko yari amasaha y’ikiruhuko. Bigaragara ko uwazitemye yahengereye badahari kuko nabo baramubuze kandi nta nuwo bakeka”.

Aho izo nka ziragirwa ni ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera. Himuwe abaturage kuko abaturage babujijwe kuhahinga. Usanga bamwe mu borozi barahagize urwuri rw’inka zabo, ahandi hari ibihuru.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera ivuga ko ikomeje iperereza ryo kumenya uwatemye izo nka. Isaba abashumba baragira kwita ku matungo yabo kuko hashobora kuza n’abashobora kuziba.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo   ( 4 )

NJYEWE NDUNVA ABASHUMBA BABIFITEMO URUHARE BIRASHOBOKAKO BABA BATISHYURWA NEZA CYANGWASE BAFITANYE BIFOU.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 18-10-2016  →  Musubize

Gutema inka ni ubugome bukabije rwose! Abo batindi nibafatwa bazakanirwe urubakwiriye.

Rugira yanditse ku itariki ya: 18-10-2016  →  Musubize

Ababikoze Nibafatwa Bazahanwe.

alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Inka ubundi nti yica irakiza. Uwabikoze uko mbibona; uwabikoze agomba kuba agifite ingengabitekerezo ya jenoside! N’afatwa azakanirwe nk’urwe.

Intamati Billy Polly yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka