Abashinwa babiri bateraniye ku Munyarwanda bamugira intere

Ababashinwa babiri bakorera mu Karere ka Rulindo bakubise umusore w’Umunyarwanda bakoreshaga ajya muri koma, nyuma y’uko bari bamaze umwanya baterana amagambo.

Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kamena 2016, nibwo bakubise uwo musore witwa Banamwana Fidele w’imyaka 28 wabakoreraga akazi ko kujugunya imicanga mu mushinga wo kubaka amadamu mu Murenge wa Buyoga.

Akarere ka Rulindo.
Akarere ka Rulindo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buyoga, Muhigira Antoine, yavuze ko nawe yahurujwe n’ababibonye ahita ajya gutabara.

Yagize ati “Bampuruje ngo umusore arapfuye, bamujyanye kwa muganga ari muri koma atavuga kuko abo bashinwa bamukubise imigeri mu ruhago n’ibipfunsi mu nda nyuma yo guterana amagambo.”

Yavuze ko uwo musore uvuka muri Karongi bari basanzwe bakorana, kuko babanje gukorana mu Ntara y’Amajyepfo.

Uwakubiswe aracyakurikiranwa n’abaganga, mu gihe abo Bashinwa babiri Zhou Li Ming na Zhou Hu bavukana bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Tumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Abo bashinwa bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko murwego rwokurengera inyungu zaba man power babo, badahanwe noneho bajya babayoboza inkoni kbs

Theodore yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Cyokoza muzaduhe updates kuko twifuza kumenya niba ubutabera bw’urwanda butazababera kuko ari abanyamahanga.

Mizero yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

ariko abo bashinwa koko bakubitaga uwo mwana ntabandi bantu baraho koko niba haru munyarwanda wabireberaga yigaye aho kunsanga aho ndebera wahasanga umurambo wange ndababaye

nanga agasuzuguro yanditse ku itariki ya: 5-06-2016  →  Musubize

birababaje biteye n’ agahinda . aka gasuzuguro kindengakamera abashinwa bazanye . vraiment . gukubitira umwene gihugu iwabo bakamuhindura indembe . iwabo byaba ? reta ifate icyemezo

ishimwe j cloude yanditse ku itariki ya: 5-06-2016  →  Musubize

Eeee iri nishyano koko urebyeneza harikibyihishe inyuma Baku rookie an we

hanineza yanditse ku itariki ya: 5-06-2016  →  Musubize

birababaje ubukoko abanyamahanga bakomeje kuduhohotera mubaretse ejo batangira nokutwica bikebuke .uwomusore niyihangsne iyotugiramahirwe ntapfe gusa.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

Mana yange,
Urakoze kuko nkibi biba aho ntari.
Umva mbaye mpari kndi mbashoboye mana, Imana indinde kuko nabasya mu mashini. Umushenzi w’umunyamahanga aradukubitira mu rugo?
Leta kbsa turabasabye rwose abo banyamahanga mubahane byintanga rugero pe! Arko arijye rwose nabanyonga pe! Kuburyo byababera isomo n’abandi.

Karama yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

about bashinwa bakwiy’igihano kuko ntibyumvikana , nko bamukubise aryamuri koma , ESE ubwo bapfaga kuba batamuhemba cg ( gusa icyo bamuhoye cyose babahane cyane .

nigena fulgence yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

Ariko uwo musore nawe ni fake ntazi gukubita inkoni ko ariyo abashinwa bakubitwa ikindi bamuteraga karate aryamye cg umushinwa uramureka akitera hejuru yamanuka ukamukubita iyi mbavu naho gutega indaaaa. Ese batonganaga mu ruhe rurimi

ruti yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

Ni byiza rwose ko police yafashe abo bashinwa, ntibarekure gusa. Bagomba guhanwa by’urugero. Nta burengenzira bafite bwo kwihanira.

Rwidegembya yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka