Abantu 60 barohamye mu mugezi bavamo ari bazima
Abantu 60 barohamye mu mugezi wa Nyagisenyi uri mu murenge wa Rweru muri Bugesera, bose barohorwa mu mazi ari bazima.
Abo baturage barohamwe muri uwo mugezi uri hagati y’akagari ka Sharita na ka Nkanga kubera impanuka y’ubwato butatu bari barimo yabaye mu gitondo cyo ku itariki ya 09 Ugushyingo 2016.
Ubwo bwato bwari burimo abahinzi bajyaga guhinga mu kirwa cya Sharita mu gishanga cya Kiborera bavuye mu kagari ka Nkanga.
Rubasasa George, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nkanga avuga ko iyo mpanuka yatewe n’ingufu z’amazi y’umugezi wa Nyagisenyi kuko yarafite imbaraga nyinshi.
Agira ati “Ayo mazi yasunitse ubwato bw’imbere maze bugonga ubwi’nyuma nabwo bugonga ubwari bubukurikiye niko guhita barohama mu mazi”.
Uyu muyobozi akaba avuga ko bahise batabarwa n’Ingabo z’Igihugu (RDF) zikorera mu mazi (Marine) yo mu kiyaga cya Rweru.
Agira ati “Nubwo abo baturage babashije kurohorwa, ibintu byabo byari biri mu bwato nk’amagare, amasuka n’ibindi bikaba bitabonetse byose kuko ibyinshi byabuze. Gusa turishimira ko ntawahasize ubuzima.”
Akomeza ahwiturira abaturage ko batazongera kwambuka amazi batambaye imyenda yabugenewe ituma badashobora kurohama.
Bamwe mubaturage bari batuye mu kirwa cya Sharika, batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo mu kagari ka Batima.
Kenshi bambuka bajya guhinga muri iki kirwa kuko banze kureka imirima yabo. Abandi bo bahasize imyaka itarera aka ariyo mpamvu basubira kuri icyi kirwa kujya kuyireba.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
IMANA ISHIMWE CYANE !
Mwakozi cyane gutabara bwangu Imana ibongerere imigisha itagabanyije.
Bravo au soldats de RDF pour leur intervention.merci beaucoup