Abana biga biganje mu bibasirwa n’impanuka mu Rwanda

Umuryango “Healthy People Rwanda” uvuga ko abana bashobora gukoreshwa mu kwirinda impanuka zihitana Abaturarwanda basaga 2,172 buri mwaka.

Abiga n'abigisha muri GS Muhima ni bamwe mu bavuga ko bibasirwa n'impanuka kubera umuhanda unyura mu marembo y'iryo shuri
Abiga n’abigisha muri GS Muhima ni bamwe mu bavuga ko bibasirwa n’impanuka kubera umuhanda unyura mu marembo y’iryo shuri

Uyu muryango urengera ubuzima uvuga ko n’ubwo udafite umubare w’abicwa n’impanuka muri buri cyiciro, abanyeshuri bajya kwiga bambukiranya imihanda ngo ni bo bibasiwe kurusha abandi.

Umuyobozi wa ‘Healthy People Rwanda, Innocent Nzeyimana agira ati ”Uyu mubare w’abicwa n’impanuka urakabije, hakwiriye gufatwa ingamba.

“Abana biga bambukiranya imihanda ni bo bafite ibyago kurusha abandi bantu, bakaba ari nabo bakwiriye gutozwa kwirinda impanuka bakanabitoza abandi.”

Bamwe mu biga n’abigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Muhima muri Nyarugenge, bavuga ko buri mwaka impanuka zimugaza cyangwa zigahitana abantu mu marembo y’icyo kigo.

Uwitwa Ishimwe wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza agira ati ”Ubu mbana n’inkovu kubera ko nagonzwe na ‘Coaster’ nsohotse mvuye kwiga.”

Nyirandegeya Emerance wigisha mu mwaka wa gatandatu avuga ko mu muhanda uzamuka uva i Nyabugogo werekeza mu mujyi wa Kigali (mu marembo y’icyo kigo), habera impanuka zitari munsi y’eshatu buri mwaka.

Umuyobozi w’umuryango ‘Healthy People Rwanda’ ashimangira ko mu bigo bifite ibyago byo kwibasirwa n’impanuka harimo EFOTEC (Kanombe), GS Masaka, GS Gasogi, GS Kagarama, GS Camp Kigali na EPA (Nyamirambo).

Nzeyimana avuga ko umuryango ayobora wiyemeje kurwanya impanuka zibera mu muhanda ufatanije n’indi miryango irenga 200 yo mu bihugu 90 byo hirya no hino ku isi, ikaba ihuriye muryango “Global Alliance of NGOs for Road Safety”.

Inama yahurije i Nairobi muri Kenya itsinda ry’imiryango ikorera ku mugabane w’Afurika mu ntango z’uku kwezi kwa Mata, yafashe ingamba zo kwigisha abana biga ku bigo bituriye imihanda kwirinda impanuka.

Ati Muri uyu mwaka wa 2018 tuzigisha abana barenga 800 mu bigo by’amashuri 20, bakaba ari bo bazahugura abandi ibijyanye no kwirinda impanuka zibera mu muhanda.”

Nzeyimana avuga ko arimo gukora ubuvugizi kugira ngo inzego zibishinzwe zikosore ibishobora guteza impanuka mu mihanda yegereye amashuri.

Asaba ko hashyirwa abashinzwe kwambutsa abana ndetse n’ibirango birimo imigongo yitwa ‘Dos d’ Âne’, imirongo y’umweru ya ‘zebra crossing’, inzira z’abanyamaguru ku ruhande, ibyapa byerekana ko hari ishuri hafi y’uwo muhanda n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka