Abakozi ba Banki y’Abaturage barakekwaho gutorokana miliyoni zisaga 14RWf

Abakozi babiri ba Banki y’abaturage (BPR) ishami rya Batima riri mu Murenge wa Rweru mu Bugesera, barakekwaho gutorokana miliyoni zisaga 14RWf.

Abakozi babiri ba BPR ishami rikorera mu Bugesera barakekwaho gutorokana amafaranga
Abakozi babiri ba BPR ishami rikorera mu Bugesera barakekwaho gutorokana amafaranga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Rwabuhihi Jean Chrisostome yemeza ayo makuru avuga ko babimenye babibwiwe n’abaturage ko iryo shami ritigize rifungura ku wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2016.

Agira ati “Ubusanzwe bakoraga ari babiri muri iri shami, irengero ryabo ntabwo turarimenya kuko baheruka gufungura banki ku wa gatandatu (tariki ya 08 Ukwakira 2016) kuko ku cyumweru ntibakora.

Inkuru natwe tuyimenye ku gicamunsi cyo ku wa 10 Ukwakira 2016 duhurujwe n’abaturage batubwira ko kuva mu gitondo banki itarafungura.”

Rwabuhihi avuga ko bahise batabaza ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage ishami rya Gashora kuko aribo baricungaga. Bahageze mu masaha y’umugoroba bamena urugi, batangira kugenzura amafaranga.

Ati “Kugeza ubu ntituramenya amafaranga nyakuri batorokanye kuko ibarura riracyakomeje, gusa hari hamaze kumenyekana asaga miliyoni 14RWf.”

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Bugesera itangaza ko yahise itangira iperereza no gushakisha irengero ry’abo bakozi. Bakaba basaba uwaba uzi irengero ryabo ko yabegera agatanga amakuru.

Abaturage baranenga uburyo abantu babiri aribo bakozi bakoraga muri iryo shami ku buryo batasimbuzwaga. Basaba ko n’ahandi bikorwa byahinduka.

Kuri ubu abaturage baganaga iryo shami rya Batima barimo kugana ishami rya Gashora, aho barimo gukora ibirometero bisaga 20 bajya gushaka serivise za banki.

Kuri ubu ishami rya Bitima ryabaye rifunzwe ngo hakomeze iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bari bsmaze kwirara kko nta follow up bagiraga

akaje yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

Rwose muri GS NKANGA serivise zaho ziri gukorwa nabi. Nkuko umukuru wigihugu yubatse amashuri, ariko Derecteur arayasen

NIYO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Erega iyi banki nayo ikoresha abantu nk’abacakara ntakuruhuka , ikabahemba urusenda abo imitima itihangana bo bashobora kubikora

judith muhongerwa yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka