Abakekwaho ubwambuzi na ruswa bashyizwe ku karubanda

Polisi y’igihugu yerekanye abantu batatu bakekwaho ubwambuzi bashuka abaturage ko bakora ku kigo cy’Umuvunyi, ndetse n’umwe mu bacuruzi ukekwaho guha ruswa abapolisi.

Umuvugizi wa Polisi y'igihugu ACP Theos Badege
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Theos Badege

Yaberekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2016, ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru.

Abakekwaho ubwambuzi ngo bahamagaraga abaturage bamenye ko bafite ibibazo mu nkiko, bakabasaba amafaranga bababwira ko ari abakozi bo ku rwego rw’Umuvumyi bahita babakemurira ikibazo bafite.

Makambo Manase na Ndayishimye Joseph bakomoka mu karere ka Rusizi, biyemerera ko bari bafite itsinda rinini buri wese akaba afite inshingano, agahamagara umuturage akamwohereza kuri mugenzi we biyitirira abakozi bo ku muvunyi, kugeza ubwo bamuriye amafaranga.

Kajangana Jean Aime umuvugizi w’agateganyo w’Urwego w’Umuvunyi, avuga ko aba biyitirira uru rwego bamaze kuba benshi, ubu bakaba babahagurukiye bafatanyije na Polisi y’igihugu.

Yagize ati “Abaturage badufashe batubwire abo byabayeho uko byagenze, batubwire ababijyamo, ababahamagara, batubwire uko bikorwa kuko twabihagurukiye”.

Kajangana Jean Aime umuvugizi w'agateganyo w'urwego rw'umuvunyi
Kajangana Jean Aime umuvugizi w’agateganyo w’urwego rw’umuvunyi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, asaba abaturage kutabeshywa, kuko hari nomero z’ubuntu bashobora kwifashisha bihamagariraho ababishinzwe .

Yagize ati “Ibyiza ni ukubahiriza amategeko niyo nzira yoroshye mwene izo nzira zikwiye gucika. Hari inzego zashyiriwe abaturage ngo zibakemurire ibibazo nibazigane”.

Mushabe James we acuruza mu isoko rya Nyarugenge yafashwe akekwaho kudatanga inyemezabwishyu izwi nka EBM y’ibihumbi bisaga 56,asaba abapolisi ko yabaha ibihumbi 30 ntibamuce amande.

Mushabe yemera icyo cyaha cyo kudatanga inyemezabwishyu ya EBM, akavuga ko impamvu ari uko icyuma cye cya EBM cyari cyashizemo umuriro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege asaba abantu kubahiriza amategeko birinda kugwa mu cyaha bishobora kuzanamo ibindi byaha.

Ati “Uyu mugabo nahamwa n’icyaha azatanga amande yagombaga gutanga n’ubundi, kandi akurikiranwe no ku cyaha cya ruswa.Si byiza ko abantu bakwepa amategeko bibwira ko ari yo nzira yoroshye”.

Umuntu utatanze EMB ku bicuruzwa, iyo ari ubwa mbere ahanishwa amande akubye inshuro 10 ibyo atatangiye inyemezabwishyu (facture).
Ku cyaha cya ruswa Mushabe James aramutse ahamwe nacyo, yahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 6.

Abiyitira ibyo batari byo bakambura abantu bahanishwa igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ishobora kugera ku bihumbi 500 by’amannyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abobagabo bahanywe peee

alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2016  →  Musubize

ntamanvu.yokutishyura.imisoro.kuko.bigira.ingaruka.mubanu

rourent yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

Abobo basambo biyitirira ibyo bataribyo nibafatwe bahanwe namategeko

Uwimana J Baptiste yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka