Ababyeyi bahana abana bihanukiriye bazajya bahanwa bihanukiriye

Abana babiri bo mu Karere ka Bugesera barwariye mu bitaro bya Nyamata nyuma yo gutwikwa ibiganza na ba se bababyara.

Uyu mwana w'imyaka umunani y'amavuko yatwitswe na se ibiganza amuziza guca ikigori mu murima
Uyu mwana w’imyaka umunani y’amavuko yatwitswe na se ibiganza amuziza guca ikigori mu murima

Aba bana barwajwe n’inshuti z’imiryango yabo kuko ba se bababyara, barafunze kandi ntibabanaga n’abagore babo.

Gusa ariko abo bana ntibagereye mu bitaro bya Nyamata umunsi umwe kuko uwa mbere yahageze ku itari 10 Mutarama 2017 naho undi ahagera ku itariki 19 Mutarama 2017.

Uwagejejwe bwa mbere muri ibyo bitaro ni umwana w’imyaka umunani wo mu murenge wa Kamabuye. Se umubyara yamutwitse ibiganza byombi amuziza ko yaciye ikigori kimwe mu murima.

Murenzi Jean Chrisostome, umuforomo ukurikirana uwo mwana avuga ko afite ubushye mukomeye ariko ngo bizeye ko azakira.

Agira ati “Uyu mwana ise yaramutwitse cyane kuburyo byageze ku magufwa ariko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu mwana akire.”

Uyu mwana akigera mu bitaro nta murwaza yari afite. Ariko kuri ubu arwajwe na se wabo kuko se afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruhuha mu Bugesera.

Yabanaga na se gusa kuko nyina yitabye Imana ubwo yamubyaraga. Avukana n’abandi batatu barimo abubatse ingo zabo.

Umwana wa kabiri urwariye mu bitaro bya Nyamata afite imyaka irindwi y’amavuko. Ni uwo mu murenge wa Mareba.

Se yamutwitse ibiganza akoresheje umupanga ushyushye, nyuma yo kubwirwa n’abana bagenzi be ko yibye telefone igendanwa y’umuturanyi.

Se w’uwo mwana nawe bahise bamuta muri yombi, ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Ruhuha.

Uyu mwana w'imyaka irindwi nawe yatwitswe na se ibiganza nyuma yo kubwirwa ko yibye telefone
Uyu mwana w’imyaka irindwi nawe yatwitswe na se ibiganza nyuma yo kubwirwa ko yibye telefone

Uyu mwana arwajwe n’umuturanyi wabo witwa Uzarama Vestine kuko se atari akibana na nyina w’uwo mwana.

Uzarama avuga ko babayeho nabi mu bitaro kuko kuva bahagera nta muntu urabagemurira.

Nsengiyumva Emmanuel, umuforomo ukurikirana uyu mwana avuga ko bamusanzemo ubushye bwo mu cyiciro cya kabiri, kuko ubushye bwafashe uruhu rw’inyuma gusa.

Irankunda Marie Gorette, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Mareba, avuga ko umubyeyi w’uwo mwana yahubutse mu guhana umwana we kuko byaje kugaragara ko umwana abeshyerwa atigeze yiba telefone.

Uwo muyobozi akomeza ahamagarira ababyeyi kwitondera ibihano baha abana.

Ingingo ya 218 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ihanisha umuntu wese wahaye umwana ibihano bikabije, bimujujubya cyangwa bimutesha agaciro, igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri. Hiyongeraho ihazabu yo kuva ku bihumbi 100RWf kugeza ku bihumbi 300RWf.

Iyo bimuviriyemo ubumuga ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu yo kuva ku bihumbi 500RWf kugera kuri milliyoni 1RWf. Ibyo bihano yamuhaye iyo bimuviriyemo urupfu ahanishwa igifungo cya burundu.

Si ubwa mbere mu Karere ka Bugesera humvikana ababyeyi bahana abana babo bihanukiriye kuko mu mwaka wa 2016 nabwo hari undi mubyeyi wavumbitse ibiganza by’umwana we mu muriro amujijije ko yamutwaye igiceri cya 50RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ark nkuwo mwana akuze akaba umuyobozi uwo haduyi ngonise ubwoyamutejyera amaboko ngompa? umubyeyi jyito gusa.ESE byajyiye birekakubyara kobitazi kurera noguhana ubundi byagafunzwe burundu

nitwa magorwa yanditse ku itariki ya: 30-01-2017  →  Musubize

IMPUHWE ZA KIBYEYI ZASHIZE MUBANTU!NUKO BIDASHOBOKA NAWE BAKAMUTWITSE AKUMVA UBURYO UWO MWANA YABABAYE.ARIKO HUMURA SHA UMWANA WANZWE NIWE UKURA."IMPORE KIBONDO"

GASANA yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

birababaklje nukwihangana Kurabo Nana badindijwe amashuri yabo

tuyisenge jean baptiste yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

biragayitse kbs

Nsabimana Provier yanditse ku itariki ya: 20-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka