Ab’i Nyakariro bari barembejwe n’ubujura,bashyizeho irondo rya ku manywa

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakariro muri Rwamagana batangaza ko bishyiriyeho irondo ry’umwuga bihembera kugirango bace ubujura bwabibasiye.

Musabeyezu Emmanuel yibwe imyaka ye mu murima bimutera ubukene bituma yishyira hamwe n'abandi batangira irondo ry'umwuga
Musabeyezu Emmanuel yibwe imyaka ye mu murima bimutera ubukene bituma yishyira hamwe n’abandi batangira irondo ry’umwuga

Abatuye i Nyakariro bavuga ko abajura bari barabibasiye biba amatungo n’indi myaka.

Musabeyezu Emmanuel, avuga ko ikibazo cy’ubujura cyakorwaga n’abantu bakeka ko baturukaga mu Mujyi wa Kigali kuko ngo bibasiraga imirenge ya Nyakariro na Muyumbo iri hafi y’uwo mujyi.

Uyu mugabo avuga ko mu kwezi k’Ukuboza muri 2016, bamwibiye ibitoki yari yejeje. Ibyo ngo byaramukenesheje cyane kubera ko ari naho yakuraga mafaranga yo kwita ku rugo rwe. Mu mpera z’Ukwezi kawa Mutarama 2017 , nabwo bamwibya ihene eshatu.

Agira ati “Twebwe tumaze kubona ikibazo cy’ubu bujura twishiriryeho irondo ry’umwuga ngo bajye bahora barinze umutekano w’ibyacu.”

Umukecuru witwa Mukandamage Dafrose we avuga ko abajura bamwibye inka,ntihagira ufatwa.

Kubera ubwo bujura bwari bwibasiye abaturage,bishyize hamwe maze batangiza irondo ry’umwuga rikorwa ku manywa, bakaryihembera. Buri muntu mu barikora ahembwa ibihumbi 10 RWf ku kwezi.

Uretse irondo ry’umwuga, abaturage bahamagarirwa gutanga amakuru ku muntu mushya babonye yinjiye mu mudugudu wabo batamuzi.

Abaturage bavuga ko izo ngamba zose zafashwe zatumye abajura bagabanuka mu buryo bugaragara kuko nta baturage benshi bagitaka ubujura nka mbere.

Uyu mukecuru Mukandamage yibwe inka iburirwa irengero
Uyu mukecuru Mukandamage yibwe inka iburirwa irengero

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2017, ubwo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent yasuraga umurenge yahamagariye abawutuye gushyiraho ingamba zihamye zo kurwanya ubujura.

Icyo gihe yagize ati “Turabizi ko muri iyi mirenge ibiri yegeranye n’Umujyi wa Kigali ivugwamo ubujura bukabije kuko busigaye bukorwa no ku manywa y’ihangu mugomba gufata ingamba zihamye rero kugira ngo muburwanye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka