2012-214: Inkongi zangije ibifite agaciro ka miliyari eshanu

Mu myaka ibiri kuva 2012-2014, inkongi z’umuriro mu Rwanda zangije ibintu bifite agaciro ka miliyari eshanu.

Antoine Ruvebana, Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, ahamya ko inkongi mu Rwanda zagabanutse cyane.
Antoine Ruvebana, Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, ahamya ko inkongi mu Rwanda zagabanutse cyane.

Ignatius Mugabo, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya inkongi cyitwa MUGOLDS International Ltd, avuga ko bigaragaza imbaraga nke zishyirwa mu kurwanya inkongi z’umuriro ugereranyije n’ibindi biza bigaragara mu Rwanda nk’umwuzure, inkangu n’ibindi.

Yabitangarije mu nama Mpuzamahanga yateguwe na Kaminuza ya Unilac ikaba kuri uyu wa 23 Kamena 2016.

Ni inama yahuje abashakashatsi ku kurwanya ibiza bitandukanye, ndetse no kubungabunga ibidukikije, igamije gufatira hamwe ingamba zo kubungabunga ibidukikije kugira ngo isi ikomeza kubera nziza abayituye.

Yagize ati “Abantu ntibita ku kibazo cy’inkongi mu nzego zose, babyibuka iyo bibaye, byarangira bakongera bakicecekera, ntabwo ari nk’uko tuganira ku bindi biza n’imyuzure, inkangu n’ibindi”.

Yakomeje avuga ko iki kibazo cy’inkongi kidahawe agaciro ngo kinavugweho nk’uko ibindi biza bivugwa bizagorana gucika.

Ati ”Burya ujya gukira indwara arayirata, nitutabivuga ngo tubiganireho tumenye aho bituruka tubikureho amasomo, tukazajya tubivuga gusa ari uko bibaye, iki kibazo cy’inkongi kizakomeza kugaruka”.

Iyi nama yanitabiriwe n'abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye by'Afurika.
Iyi nama yanitabiriwe n’abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Mugabo yasabye Abanyarwanda kwirinda inkongi bahereye mu kugenzura buri gihe uko amashanyarazi yo mu nyubako zabo ameze.

Yabasabye kwirinda uburangare kuko hari igihe ibintu bishya bigakongoka biturutse ku burangare bw’abantu, anabasaba kwiga gukoresha ibikoresho byifashishwa mu kurwanya inkongi biba mu nyubako zitandukanye.

Yanabagiriye inama zo kujya biyambaza Polisi kare, mu gihe habaye inkongi batarinze gutegereza ko ibintu bikongoka bakayiyambaza ntacyo ikiramiye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri yo kwita ku Mpunzi no kurwanya Ibiza (MIDIMAR), Ruvebana Antoine, yatangaje ko Leta na yo yashyize imbaraga mu kurwanya inkongi mu gihugu hose agahamya ko zagabanutse kugeza ubu.

Ati” Uhereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako zihubakwa uburyo bwo kwirinda inkongi burimo, kandi buri karere ubu gafite imodoka irwanya umuriro, hagize ikibazo cy’inkongi kivuka cyarwanywa.”

Yakomeje avuga ko ahasigaye ari aha buri wese mu kwirinda no gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo inkongi zirwanywe zitarangiza byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka