Kuririmba no gucuranga ibikoresho bitanga umuziki, bigira akamaro gakomeye ku bwonko –Ubushakashatsi

Kuririmba cyangwa se gucuranga ibikoresho bitandukanye bitanga umuziki bifasha ubwonko kugira ubuzima bwiza no mu gihe umuntu ageze mu zabukuru, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Abongereza.

Raporo y’ubwo bushakashatsi yasohowe n’Ikigo mpuzamahanga cya ‘Geriatric Psychiatry’ cyo mu Bwongereza, yerekanye ko gukora imyitozo no kuririmba cyangwa gucuranga ibikoresho by’umuziki bifasha ubwonko gukora neza, harimo gutuma butajya bwibagirwa, kuba bushobora gukemura ibibazo bikomeye no mu gihe umuntu ageze mu zabukuru.

Ni ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Exeter mu Bwongereza, bukorerwa ku bantu basaga 1.100 bose bafite hagati y’imyaka 40 na 68, ubushakashatsi bwari bugamije ahanini kureba ukuntu ubwonko bugenda busaza, n’igituma abantu benshi uko basaza ubwenge bwabo bugenda bugabanuka.

Muri ubwo bushakashatsi barebye uko ubwonko bw’abantu bugenda busaza, ku bantu bakunze gucuranga ibikoresho bitandukanye bitanga umuziki, kuririmba, gusoma indirimbo cyangwa se kuzumva, ugereranyije n’abarigeze bakunda ibijyanye n’umuziki mu buzima bwabo.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko abakunze gucuranga ibikoresho by’umuziki cyangwa kumva umuziki mu buzima bwabo, bagira ubwonko bukomeza kuvumbura ibintu bishya no kutibagirwa nubwo bari muri iyo myaka iri hagati ya 40-68, bitandukanye n’abatarigeze bakunda umuziki mu buzima bwabo.

Aganira na BBC, Prof Anne Corbett uri mu bayoboye ubwo bushakashatsi, yagize ati, " Kubera ko dufite ibipimo by’imikorere y’ubwonko kubera ubu bushakashatsi, dushobora gukurikirana uko ubwonko bwa buri muntu mu bakoreweho ubushakashatsi bumeze, tukareba uko bukora nko kwibuka by’igihe gito, kwi buka by’igihe kirekire, uko akemura ibibazo bikomeye, n’uburyo umuziki ushobora kubimufashamo”.

Yakomeje agira ati, " Ni ukuri ubu bushakashatsi bwaduhamirije kandi bushimangira ku rwego ruri hejuru ugereranyije n’urwo twari tuzi, akamaro n’inyungu z’umuziki”.

"Cyane cyane gucuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki birimo ‘piano’ bigira akamaro gakomeye ku bwonko, by’umwihariko ku bantu bakomeza kubicuranga kugeza no mu zabukuru, bibagirira akamaro kurushaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka