Izo ntore zakomeje ibikorwa byo kwamamaza mu busabane bwazihuje, ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017, aho zahuriye muri uwo mujyi uherereye mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’Ubwongereza.
Baje baturutse mu bice byose by’icyo gihugu. Bari babukereye, dore ko ari nacyo gikorwa cyo kwamamaza cya nyuma kibaye mbere y’amatora ateganijwe ku wa kane tariki 3 Kanama 2017.
Uretse gusabana muri ibyo birori, byaranzwe n’imbyino n’indirimbo zirata FPR-Inkotanyi n’umukandida wayo.Abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza bibukijwe ko bagomba kubahiriza amasaha yo gutora kandi bagakora ibishoboka byose, kugira ngo ntihazagire ubura uburyo bwo kugera ku biro by’itora.
Mu Bwongereza, ibiro by’amatora biri mu mijyi itatu; ni ukuga mu murwa mukuru i Londres kuri Ambasade, i Coventry mu Burengerazuba na Manchester mu Majyaruguru.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutwandukire twabohereza nandi mafoto na videos yo kuruyo munsi wo kwamamaza H.E our Chairman of RPF in Oxford