Abayobozi batarara aho bakorera bikomwe kutamenya ibihabera

Bamwe mu bayobozi b’utugari tugize akarere ka Kamonyi bataba aho bakorera, bituma hadashyirwa ingufu mu kurara amarondo, bikongera ibyaha bikorwa n’injoro.

Mu Karere ka Kamonyi, usanga abanyamabanga nshingabikorwa b'utugali batarara aho bakorera.
Mu Karere ka Kamonyi, usanga abanyamabanga nshingabikorwa b’utugali batarara aho bakorera.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kiza ku isonga mu byagaragaye cyane muri aka karere kuva muri Gicurasi 2016, nk’uko byagaragajwe na polisi mu nama yaguye y’umutekano i yateranye kuri uyu wa kane tariki 11 Kanam 2016.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka, yavuze ko bitizwa umurindi n’uko amarondo ya ninjoro adakorwa neza bitewe n’uko abanyamabanga nshingwabikorwa batarara mu tugari ngo bayakurikirane.

Yagize ati, “Mu igenzura twakoze ku mikorerwe y’amarondo, twasanze ari aho adakorwa neza. Ugasanga irondo rikorerwa ku biro by’akagari ngo ririnde idarapo kuko ariryo ba gitifu babura bagahangayika.”

Yatangaje mu ruhame abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari batarara aho bakorera, avuga ko bagiye gufatirwa ingamba. Ati “Ni gute umuyobozi utaha i Muhanga akorera i Nyarubaka yamenya ko irondo ryakozwe.”

Inzego z’umutekano zinenga abayobozi bataba mu tugari kuko bibatera gutangira akazi batinze no gutaha kare.

Bikiyongeraho no kudakurikirana ibikorerwa mu kagari bishobora kubyara ibyaha nk’ubusinzi bukurura urugomo no gufata abana ku ngufu n’amakimbirane abera mu ngo.

Mu byaha byagejejwe mu bugenzacyaha bw’Akarere ka Kamonyi mu mezi atatu ashize, gukubita no gukomeretsa byagaragaye inshuro 16.

Ibindi byaha byagaragaye ni ugukoresha ibiyobyabwenge inshuro byafashwe 12, abana bafashwe ku ngufu ni 9, abagaragaweho ingengabitekerezo ya jenoside ni 8, ubujura 6 nibwo bwagaragaye n’ibyaha by’ubwicanyi bine.

Ibi byaha byose umuyobozi w’akarere avuga ko akenshi bikorwa n’abakoresha ibiyobyabwenge, agasaba inzego z’ibanze gushyira ingufu mu kubirwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka