Guhanahana amakuru ku gihe bizagabanya iterabwoba
Abayobozi bo mu karere ka Burera, bibukijwe ko guhanahana amakuru ku gihe bizabafasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bishobora kuhagaragara.
Babisabwe n’ubuyobozi bw’aka karere hamwe n’inzego zishinzwe umutekano, mu nteko rusage yari igamije gukumira ibikorwa by’iterabwoba. Iyinama yabahuje kuri uyu wa kabiri tariki 05 Nzeli 2016.
Uwambaje Marie Florance, umuyobozi w’akarere, yatangaje ko nta bikorwa by’ubutagondwa birahagaragara ariko ko bakwiye kurikumira hakiri kare.
Yagize ati “Turi gukusanya amakuru ya nyayo kuri iki cyaha tukayasangiza abayobozi, kugira ngo turusheho kugikumira kitazatugeraho.”
Yatangaje kandi ko ubutumwa bahaye abayobozi, buzabafasha gusangiza abaturage amakuru kuri iki kibazo, kugirango barusheho kucyirinda.
Lt Col Alex Masumbuko uyobora ingabo mu karere ka Burera, yasabye abayobozi kujya bamenya abanjira n’abasohoka mu duce bayobora. Yavuze ko bakwiye kwibanda cyane ku bana bajya kwiga mu bihugu byo hanze.
Lt Col Masumbuko yabisabye, ashingiye ku bana umunani bakomoka mu Karere ka Musanze, baherutse gufatirwa mu mashuri yigisha ubutagondwa, aherereye mu bihugu by’abaturanyi.
Mbihayimana Focus umukuru w’umudugudu wa Rubeja, yavuze ko ubutumwa bahawe bagiye kubugeza ku baturage, kandi bizaborohera kubushyira mu bikorwa.
Ati “ Duturiye umupaka wa Uganda, bizatworohera kubarura abana bajya kwiga muri iki gihugu cy’abaturanyi, abagana ahatazwi tubagarure”.
Abasiramu bo mu karere ka Burera, biyemeje guhashya ibikorwa by’ubutagondwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu, kuko ubusanzwe Islam ari idini y’amahoro.
Abasiramu bo mu karere ka Burera, biyemeje guhashya ibikorwa by’ubutagondwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu, kuko ubusanzwe Islam ari idini y’amahoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|