Abatwara abagenzi ku magare barasabwa gukora kinyamwuga

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze irasaba abatwara abagenzi ku magare gukora kinyamwuga kuko ngo byagabanya impanuka.

Ko hari impanuka usanga zitezwa n'amagare kubera uburangare.
Ko hari impanuka usanga zitezwa n’amagare kubera uburangare.

Babisabwe kuri uyu wa 23 Kanama 2016 na Plisi ikorera mu Karere Musanze nyuma yo kubona ko hari impanuka usanga ahanini zaba zagizwemo uruhare n’abatwara amagare kubera uburangare.

Polisi ivuga ko mu Mujyi wa Musanze abatwara amagare bakunda gukora amakosa arimo kugenda nabi, uburangare hamwe no guheka ibintu birebire birimo amabati, imbaho ndetse n’ibisheke bigateza impanuka.

IP Kabera Etienne, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi yo mu Muhanda (Traffic Police) mu Karere ka Musanze, ati “Abashoferi b’amagare hano Musanze tube abashoferi b’umwuga, kuko dufite ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda kubera impanuka zigenda zigaragara hato na hato.”

Kuva muri Mutarama-Kanama 2016, mu Karere ka Musanze impanuka zatejwe n’amagare na za moto zibarirwa muri 17.

Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare muri ako karere, bo bavuga ko ahanini impanuka bakunze kugira baziterwa n’ubusinzi.

Uwitwa Mutuyimana Israel agira ati “Harimo abaza bashyizemo nk’akagage ugasanga ntabwo yitwaye neza mu muhanda ari na bwo impanuka zikunda kuba, gusa nyuma yo kuganira na Poilisi ndumva hari ikintu bavanye hano”.

Koperative y’abatwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Musanze ifite abanyamuryango ibihumbi 2 na 400 biganjemo urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NDAKOMEZA GUTABARIZA ABAGENDERA KU MAGARE BATITABWAHO N’UBWISHIZI MU RWANDA

Ni byiza ko abagenzi bakoresha amagare bagira ubwishingizi kandi n’ikigega kibishingire igihe bagwiririwe n’impanuka zo mu muhanda.

Uburangare bw’abanyonzi( batwara ibinyabiziga bitagenzwa na moteri) bufatwe kimwe n’abagenza ibinyabiziga bifite moteri bityo umugenzi ahabwe agaciro mu bwishingizi

GANDIKA NESTOR yanditse ku itariki ya: 17-07-2019  →  Musubize

Bubahirize inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.

Mike yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

Irrelevant!
Ntabwo Mike yafashije gukemura ibibazo abagenzi bahura nabyo kuko ibyo njye n’abandi banyarwanda benshi bavugaho ni uburenganzira bw’abagenzi bahura n’impanuka zikozwe n’amagare mu muhanda: "Ni byiza ko abagenzi bakoresha amagare bagira ubwishingizi kandi n’ikigega kibishingire igihe bagwiririwe n’impanuka zo mu muhanda"

ABAGENZI BAGENDERA KU MAGARE NABO NI ABANTU KIMWE N’ABANDI BAGENZI BAGENDERA KU/MU BINYABIZIGA BIGENZWA NA MOTERI MU MUHANDA.

GANDIKA NESTOR yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka