Abatuye “Dobandi” bahahamuwe n’amabandi yitwaje ibyuma

Abatuye mu Murenge wa Muhima muri Nyarugenge, ahakunze kwitwa “Dobandi”, barasaba ubuyobozi kubakiza amabandi yitwaza ibyuma akabiba amanywa n’ijoro.

Uwizeyimana Landouald uherutse kwamburwa no gukomeretswa n'amabandi
Uwizeyimana Landouald uherutse kwamburwa no gukomeretswa n’amabandi

Uwizeyimana Landouald, umwe mu bahacururiza, uherutse kuhamburirwa n’amabandi aranamukomeretsa.

Agira ati “Nari nje mu kazi mu gitondo nka saa moya, ngwa mu gaco k’amabandi, ngerageza kurwana na yo ariko andusha intege kuko bari batanu, baramfata baranzunguza umutwe bawukubita ku rukuta mba ntaye ubwenge ndanakomereka. Bahise banyiba telefone n’ibihumbi 12FRw nari mfite mu mufuka ubundi bariruka”.

Akomeza asaba ubuyobozi kubakiza ayo mabandi kuko ngo n’abakora irondo bayatinya bitewe n’uko aba yitwaje ibyuma.

Dobandi ni mu Kagari ka Tetero ko mu Murenge wa Muhima, agace kagaragaramo abantu benshi biganjemo urubyiruko, akenshi ruba rwicaye ku mabaraza y’inzu. Abahatuye bavuga ko hakunze kuba amabandi menshi yambura abantu mu nzira akanabakomeretsa.

Aka gahanda ni ko kinjira muri karitiye y'ahakunze kwitwa Dobandi mu murenge wa Muhima
Aka gahanda ni ko kinjira muri karitiye y’ahakunze kwitwa Dobandi mu murenge wa Muhima

Tuyishimire Jean Claude na we utuye muri Tetero, avuga ko abaturage bahatuye batagitabarana kubera ubwoba.

Agira ati “Hano amabandi yaratujujubije,hari umudamu abajura baherutse gufata baramukurubana ari ko ataka nyamara ntihagira umutabara kubera gutinya guterwa ibyuma cyangwa guhigwa nyuma, bamutwaye isakoshi irimo amafaranga, telefone n’ibindi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Ruzima John, yemera ko iki kibazo gihari ariko ko cyagabanyije ubukan, ahamya ko gucunga umutekano ari uguhozaho.

Agira ati “Ubujura ubu bwaragabanutse kubera gukaza umutekano. Icyo tugomba gukora ni ugukomeza ingamba zo kurinda umutekano, dukora igenzura nibura buri cyumweru ku bantu bari mu duce tumwe na tumwe dukunze kubamo ibibazo nk’ibi. Tugomba gushyiramo imbaraga ku buryo na bake basigaye tubahashya”.

Ruzima akomeza asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abashinzwe umutekano bitegure babone uko bafata abo bagizi ba nabi. Abaturage ngo nibo baba bazi abakekwaho ubujura kuko baba biriranwa na bo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ariko mwagiye mutabara KO amakuru atangwa. akabari kuwitwa maman chemsa kari mû rugo rwa Afazari. hakorerwa amarorerwa

alias yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

mukanya ngo bagiye gufata ingamba bazazifata aruko hapfuye umuntu ryari ko aribyo H.E ahora avuga

zawad yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

ntibyoroshye habe nagato!hakenewe ubufatanye bwa buri wese!

SELEMAN yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

mubyukuri ntibiba byumvikana ukuntu ariya mabandi adafatwa,kuko arazwi ninaho acumbitse mu mazu aba hariya.biba kumanywa yihangu,barazwi cyane.police ibishatse ya tabara abanyarwanda bahatuye

peter yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

I Kigali? Murab3shya. Isolated case

simbi yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

Iki kibazo giterwa niki abaturage bati turashize umuyobozi ati bimaze kugabanuka ibiki bigabanuka uriya arerekana ibyuma yatewe umugore nawe baramukurubanye none ngo ngwiki? Oya oya oya

ruti yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka