Abanyonzi basabwe umusanzu mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba

Abatwara amagare mu Mujyi wa Musanze barasabwa kurwanya ibikorwa byose biganisha ku iterabwoba, by’umwihariko ibisa n’ibimaze iminsi bigaragara bivugwa ko bishamikiye kuri Islam.

Abanyonzi b'i Musanze basabwe gushishoza kugira ngo batange umusanzu nyawo wo kurwanya iterabwoba.
Abanyonzi b’i Musanze basabwe gushishoza kugira ngo batange umusanzu nyawo wo kurwanya iterabwoba.

Iterabwoba rikorwa n’ibyihebe bigaba ibitero ahantu hatandukanye byitwaza ko bigendera ku mahame ya Islam. Mbere ibi byihebe byajyaga byumvikanira mu bihugu bya kure ariko ngo no mu Rwanda abantu bazana inyigisho zabyo barahageze ku buryo ntawe ugomba kwirara.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, SSP Felix Bizimana, asobanura ko abo bantu bakora mu buryo budasobanutse kuko bakorera ahantu hadasobanutse, aho baba barimo gucengezamo abantu amatwara y’ibikorwa by’iterabwoba bitwaje idini ya Islam.

Agira ati “Umuntu muzasanga arimo gucengeza amatwara ya ki-Isilamu mu buryo budasobanutse atari mu musigiti, yakusanyije abantu arimo ababwiriza, muzajye mutungira agatoki Polisi, tuze turebe ibyo uwo muntu arimo yigisha. Akenshi aba afite imfashanyigisho y’ibitabo bigishirizaho, duhita tubimenya.”

Yongeyeho ati “Iyo tumusatse tukareba ibyo yigishirizagaho duhita tumenya niba ari umusilamu wemewe n’amategeko mu Rwanda rwacu cyangwa tukamenya niba arimo yigisha ubutagondwa.”

Uburyo bigishamo ngo ntabwo umuntu wese yapfa gutahura ko ari ubutagondwa barimo kwigisha, ari yo mpamvu basabwa kujya berekana uwo ari we wese babona wigisha mu buryo budasobanutse kandi anigishiriza ahantu hadasobanutse.

Abanyonzi bo mu Mujyi wa Musanze bavuga ko batari bazi ko ibikorwa by’iterabwoba byageze mu Rwanda, bityo ngo bagiye kurushaho kwicungira umutekano.

Munyemana Faustin, umunyonzi muri uyu mujyi, avuga ko nyuma yo kumenya ko ibikorwa by’iterabwoba byageze mu Rwanda, bagiye kwirinda abantu bose bashobora kubigisha ibintu bigendanye n’amatwara mabi.

Yagize ati “Twumvise uriya mutwe w’abayisilamu bigisha, bagenda bakwirakwiza biriya bintu. Tugomba kuzirinda abantu baza batwigisha ibintu bigendanye n’amatwara mabi, tugakora akazi kacu turinda n’umutekano w’igihugu nta kibazo.”

Ku wa 18 Kanama 2016, mu Mujyi wa Kigali harasiwe umuntu wakekagwaho ibikorwa by’ubutagondwa, wanabanje guhangana n’inzego zishinzwe umutekano, nk’uko Polisi yabitangaje.

Ku munsi wakurikiyeho, mu Karere ka Rusizi hatahuwe abandi bantu batandatu babanaga ahantu hamwe biga inyigisho z’ubutagondwa, batatu muri bo bararaswa barapfa ubwo bageragezaga kwiruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko abanyonzi nabo bamenya uruhare rwabo mugucunga umutekano ndetse no gukumira icyawuhungabanya cyose.
ntitubiharire polisi gusa cg izindi nzego z’umutekano.

alpha rwabukamba yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka