Abakozi b’akarere babiri bafashwe bakira ruswa

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare iravuga ko abakozi babiri b’akarere baguwe gitumo bakira ruswa y’ibihumbi 330Frw.

Mu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2016, ahagana mu ma saa mbili n’igice z’ijoro, ni bwo uwitwa Kagizi Kabera Cosia ushinzwe abakozi mu Karere n’umugenzuzi w’umurimo, Vita Emmanuel, bafatiwe muri santere ya Ryabega iherereye mu Murenge wa Nyagatare.

Uwatswe ruswa utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko bafatiwe mu kabari bakira ruswa ye, nyuma yo kumwizeza ko bazamufasha agatsinda ikizami cy’akazi.

Yavuze ko bombi bamugezeho bamubwira ko bamushakira ikizamini kizakorwa kandi bakamufasha aho bibaye ngombwa kuko biri mu nshingano zabo.

Yavuze ko ibyo ari byo byamuteye impungenge, ahita abimenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, mu gihe bagitegereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Bahamwe n’icyaha, bahanishwa ingingo ya 635 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, iteganya igifungo kirenze imyaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku 10 z’agaciro k’indonke batse.

Guhera ku wa Kabiri tariki 26 na 27, mu Karere ka Nyagatare hatangiye gukorwa ibizamini by’imirimo ku myanya itandukanye mu karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ahubwo byaratinze muzasure umurenge wa rwimiyaga murebe education nta service duhabwa kubera ubutoni bwa excutife w’umurenge akomora kuri retied mayour sabiti nanone nkabakoze exams zo kwigisha mukwa12 last year2015 nanubu turacyategereje kandi barashyize ku isoko imyanya 40 ya secondary teachers ahubwo MUPENZI GEORGE mayour mushya nagerageze arebe peee! icyakorwa afatanyije na bayobozi bakuru!

Alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Ahaaa! nyagatare nagahugu ukwako twe turamenyereye ibyo daa mutabare nyagatare niba koko atari agahugu ukwako murebe abakoze exams mukwa1 babarimu nanubu abana ntibiga especially rwimiyaga sector nta service ya education nimwe itangwa nukuri mukoreyo tour murebe.

alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Sibo gusa kuko abarenganyijwe turi benshi ku ngoma ya Major SABITI ATUHE FRED njye nakoze amezi arindwi mpamagawe ku kazi ko kwigisha bahemba utari mu kazi bamusimbuza izina ryanjye mbajije bambwira ko bahembye baringa kugeza nanubu naheze mugihirahiro nabajije kukarere bambwirako ntabyo bazi uwabikoze batazi aho ari. Usibye Imana rurema niyo yadutabara naho ubundi Nyagatare turi mu mazi abira. Ubu abarimu nta appointment letters bagira kuko akarere karazitwimye. Muzagere mu murenge wa Rwimiyaga mwirebere ntanaservice ya Education itangwa ku murenge.

alias yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

ariko indwara ya ruswa izavurwa n’iki? umuntu w’umuyobozi wagakwiye gutanga urugero akaba ariwe usaba ruswa ngo asenye isura nziza y’imiyoborere myiza igihugu cyacu giharanira. ese iyo ubona uhembwa amafaranga arenze ayo ku kwezi, warangiza umuntu utarigeze ubona akazi na rimwe ngo wenda abe yarayakoreye ukamwaka ayo mafaranga akajya kuguza uba wumva wowe utamushyize mu bibazo?
ubwo rero ni bamenye ko utazi ubwenge ashima ubwe kandi indyarya ihimwa n’indyamirizi bahuye n’umunyabwenge uzi icyo imiyoborwere myiza aricyo.
n’abandi bari bakwiye kumenya guharanira uburenganzira bwabo bagaragaza abangiza isura y’igihugu cyacu birinda iyo mungu ya ruswa yateye .

Elie yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka