Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira afatamyije n’inzego z’umutekano, baraburira abatuye akarere ka Ngororero ko abafite ibitekerezo by’amacakubiri n’ubutagondwa batazahabwa umwanya.

Guverineri-Mukandasira-Caritas-araburira-abafite-ibitekerezo-by'ubugizi-bwa-nabi-ko-nta-mwanya-bazahabwa
Guverineri-Mukandasira-Caritas-araburira-abafite-ibitekerezo-by’ubugizi-bwa-nabi-ko-nta-mwanya-bazahabwa

Byagarutsweho mu kiganiro aba bayobozi bagiranye n’abatuye akarere ka Ngororero kuwa 15 Nzeli 2016.

Mukandasira avuga ko batazihanganirauzashaka guhungabanya umutekano w’intara yabo, by’umwihariko aka karere.

Yagize ati «Harimo n’abo muri iyi ntara bagiye muri ibyo bikorwa bigamije kurimbura abantu. Igihugu cyacu by’umwihariko akarere ka Ngororero twabonye umutekano bigoranye, ntabwo dushobora kwemerera uwo ariwe wese wakongera kugerageza kuwuhungabanya ».

Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburengarazuba Gen. Maj. Alexis Kagame avuga ko abanyarwanda badakwiye kwigana imico bumva mu bindi bihugu bigira abaturage bahora barwana hagati yabo, kuko ntacyo bapfa.

Yongeraho ko kubera ubunararibonye abanyarwanda n’inzego z’umutekano bafite bataha icyuho uwo ariwe wese ushaka kuvutsa abanyarwanda ubuzima.

Gen. Maj. Alexis Kagame avuga ko inzego z'umutekano zitazihanganira abashaka guhungabanya abanyarwanda
Gen. Maj. Alexis Kagame avuga ko inzego z’umutekano zitazihanganira abashaka guhungabanya abanyarwanda

N’ubwo muri aka karere nta bikorwa bifatika bihungabanya umutekano by’abitwaza idini ya Islam bihavugwa, bamwe mu bayisilamu bavuaga ko hari abajya bahagaragara batazwi, bakabasaba ibyangombwa by’aho baturutse, bagasubirayo.

Shehe Nkenga Gulam, Immam w’akarere ka Ngororero avuga ko bahagurukiye kurwanya ababanduriza izina.

Ati « Ubu abantu bose bitwaza idini ryacu bagasengera ahantu hatari mu misigiti ntitubafata nk’abacu, ahubwo tubatangaho amakuru bagakurikiranwa kandi tuzabikomeza ».

Umuyobozi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba ACP Bertin Mutezintare, yeruriye abadashaka kubumbatira amahoro ko hazakoreshwa imbaraga zose zishoboka mu kubarwanya.

Ati « Iki kibazo cyatuzanye si umutekano muke uterwa n’abajura ahubwo ni abashaka kuturimbura. Niba batisubiyeho hazakoreshwa imbaraga zose dufite duhangane nabo kandi twiteguye kubahashya ».

Abayisilamu bo muri aka karere bavuga ko hari abaturage bababona nk’abafite ibitekerezo by’ubutagondwa bitewe n’abiyitirira idini ryabo bagakora amahano.

Basaba ko byahinduka kuko bidakorwa na bose,ahubwo bagafatanya kubatahura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukubarwanyabwo

kanyesigye yanditse ku itariki ya: 18-09-2016  →  Musubize

Abarundi baravuga ngo umwanzi niwe akurondera twe siko bimeze!

philos yansa yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

Umwanzi w’igihugu n’umwanzi w’amahoro si abo kwihanganira kandi umwanzi siwe ukurondera nk’uko abarundi bavuga

philos yansa yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka