Abaforomo 3 bafunzwe bazira kurangarana umubyeyi utwite agapfa

Abaforomo batatu bakora ku kigo nderabuzima cya Kirinda muri Karongi bakurikiranyweho kurangarana umubyeyi wari utwite bikamuviramo gupfana n’umwana yendaga kubyara.

Ibitaro bya Kirinda uyu mubyeyi n'umwana atwite baguyemo.
Ibitaro bya Kirinda uyu mubyeyi n’umwana atwite baguyemo.

Uyu mubyeyi yajyanywe ku kigo nderabuzima ashaka kubyara, biza gusaba ko ajyanwa ku bitaro bya Kirinda nabyo bifatanye n’iki kigo nderabuzima, ariko akihagera arapfa n’umwana yari atwite, nk’uko Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukasehama Drocelle yabivuze.

Yagize ati “Twamenye ko bafashwe na polisi, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kurangarana umubyeyi wari ugiye kubyara bikamuviramo urupfu ndetse n’umwana yari atwite. Buriya ibintu byo kwa muganga bigira tekiniki zabyo, bafatanyije na polisi nibo bazagaragaza ukuri kuri byo.”

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yavuze ko abaforomo bafatanywe n’umuyobozi washatse gutanga ngo abafashwe barekurwe, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gashari.

Ati “Bafashwe kuwa kane w’icyumweru gushize bakurikiranyweho icyaha cyo kurangarana uri mu kaga. Naho umuyobozi wabo yafashwe ejo ubwo yari atumijwe ngo abazwe, ariko agahita ashaka guha ruswa umupolisi ngo arekure bagenzi be.”

CIP Kanamugire avuga ko aba baforomo bahamwe n’icyaha cyo kudatabara uri uri mu kaga, bahanishwa ingingo ya 570 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo cy’imyaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw kugeza kuri miliyoni 1Frw.

Avuga kandi ko uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima nawe ahamwe n’icyaha gutanga impano agira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko yahanishwa ingingo ya 641, igena igifungo cy’imyaka 5 kugeza kuri 7.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ariko abavura koko bakora imirimo nsimburagifungo. Niki cyakorwa ngo bashimwe? Mureba buri igihe ikitagenze neza nabyo kandi mutazi ukuri. Nta na rimwe mushima ibyakozwe. Imana yakire uwo mubyeyi ariko mwitondere gukomeza gusebya abavura

alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Guhanwa ni byiza iyo amakosa yakozwe!Ariko se ibitaro by a Ruhengeri ko byavuzwe menshi no Ku maradiyo ko hari ababyeyi n’abana bapfa kubera uburangare ko ntacyakozwe ngo nabo bahanwe!Bavuga ngo baba bafite abarwayi benshi gusa niyo yabaye iturufu!!Police igere hose da!!

Murenzi yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Aha abaganga se ko bigize indakoreka daweya ngo ntawe ubavuga,ubu se ni gute batapfa Jye mpora nibonera abaganga Bo mu bitaro bya Munini muri Nyaruguru,baba baraye izamu noneho ugasanga bibereye mu tubari ku buryo iyo umubyeyi aje cyangwa undi murwayi bajya kubashaka muri twa tubari,usanga babatumaho abakozi bakora Isuku mu bitaro!Ngo hanyuma abaganga bararengana,Wowe ubivuga ubwo ni uko utararangaranwa ngo wumve uko bibabaza.

Rumonge yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

NUMUNSIWE GUSAHARIKIBAZO CYA FOROMO BAKE CYANE BADAHAGIJE MUBIGONDERABUZIMA BYISHI NKURUGERO KUKIGONDERA BUZIMA CYA MUNZANGA UBUYOBOZI NIBUKEMURE ICYOKIBAZO CYUBUKE BWABAFOROMO NAHO ABAFOROMO BAFUNGWA BAGASHIRA KANDINTAKOBATAGIZE

ELIAS yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Niyitonde kwishongora cyane si byiza

Habimana Cyprien yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Sha gusa usanga bariya bagaga baranharana abarwayi kubera ubusinzi ndetse nuburambe butarimo isuzuma ese koko umubyeyi yapfira kwa muganga batagerageje nibura ngo bibananire koko. Ibitaro bifatanye neza neza na cs ubwo se koko batinze kubajyana atari ukibera uburangare.jye ubwange ndahazi. Kuri hospital hari abaganga binzobere ndabazi. Gusa kukera uburyo cs ituranye na center abaganga bata abarwayi bakajya kwinywera. Rwose ahubwo bazabamara.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Mwihangane rwose iyo ijoro ryageze ntawuritangira ubwo niwomunsi Imana yamuteguriye cyereka wenda niba Biba burigihe bakaba arikobihora nabwo abarubujiji bakora kuko umuganga numubyeyi wabose ntatoranya kubutoni avura aturutse ruhande aragwa nurukundo nimbabazi

Judith yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Aha police I vuga ko abo baforomo barangaranye umurwayi gute, bashingiye kuki, muri Aya makuru Ndumva harimo gukata kuko ntakintu bavuzemo kigaragaza ko abo baforomo barangaye, bashobora kuba Bari bahugiye kuyindi ndembe cg se bakaba muri C. S baratinze kumutransfera bityo umurwayi akahagera nta garuriro. Nasabaga ko abanyamakuru bazajya baduha amakuru yuzuye. Murakoze

Jean claude yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Njye ndumva abantu bareka guhubuka kuko niba umuntu yari kwa muganga akitaba Imana ageze kuli Hospital Bigaragara ko procedure yo guhamara Ambulance yari yabaye ndumva nta magambo menshi yari akwiye hagati aho !

Gusa harebwa niba batahamagaye imburagihe hakanarebwa Igihe uwo mubyeyi yari amaze ku Kigo Nderabuzima .

Ariko byumvikane ko ntacyo bapfaga nanone kandi hatabuze abandi bafashijwe n’abo baforomo mugihe uwo nawe yashakirwaga icyamufasha .

Marshall yanditse ku itariki ya: 25-07-2016  →  Musubize

Ariko kuki abantu basuzugura umurwayi kweri. Nye sinjya numva uburyo abantu bapfa bazize akarengane. Nibabahane rwose kandi nabandi bumvire ho. Imikorere mibi yabavuzi ikwiye gusubirwaho. Imana yakire uwo mubyeyi.

Neza yanditse ku itariki ya: 25-07-2016  →  Musubize

Rwose Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nadutabare. Imikorere mibi mu bitaro no mu bigo Nderabuzima byo mu Rwanda irakabije. byaba byiza umuminisitiri uzajya muri Minisante abaye umuntu uzi kuyobora abantu kandi w’inyangamugayo kugira ngo akoreshe abaganga n’abandi bakozi bo kwa muganga!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 25-07-2016  →  Musubize

kuri hopital kibuye ubuke bw’abaganga n’uburangare n’ikimenyane bigiye kutumaraho abantu .murebe icyo mwakora.

alias yanditse ku itariki ya: 25-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka