• Abazana kanyanga bayikura muri Uganda bayizana mu mifuka no mu tujerikani

    Burera: Bamennye litiro 605 za kanyanga

    Mu rwego rwo gukomeza guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Burera, tariki 07/03/2012 mu murenge wa Gatebe akagari ka Musenda hamenywe litiro 605 za kanyanga ndetse n’amagarama 60 y’urumogi.



  • inzu zo mu murenge wa Sebeya zasenyuwe n

    Musebeya: Imvura yahitanye umuntu inangiza byinshi

    Uruhinja rw’ukwezi kumwe rwo mu murenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe rwitabye Imana ruzize imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 04/03/2012 muri ako karere. Ibindi byangiritse ni amazu 23, ihene 22, ingurube 19 n’intama 2.



  • Nyarugenge: Buji yari imuhekuye ibye byose

    Inzu y’umugabo witwa Abdou Maniragaba wo mu Kagali ka Gatare, mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge yafashwe n’umuriro kubera buji atari yajimije ariko Imana ikinga akaboko ntiyangirika.



  • Abateraniye mu nama baturutse mu bihugu bitandukanye bigize EAC

    Ingabo z’ibihugu bigize EAC zirifuza umutekano urambye

    Hakenewe ibikoresho bihagije bya gisirikare, abasirikare bajijutse kandi bafite imibereho myiza kugira ngo barinde umutekano w’akarere; nk’uko byatangajwe n’impuguke mu bya gisirikare ziteraniye i Kigali mu nama ihuje ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).



  • Afungiye kuri polisi akekwaho gusambanya umugore w’umuturanyi

    Umugabo witwa Ndayisaba Oreste afungiye kuri station ya polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera akekwaho icyaha cyo kuvogera urugo rwa Murigande Alexis no kumusambanyiriza umugore. Murigande nawe arafunze kubera icyaha cyo kwihanira.



  • Imisozi yo mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga

    Muhanga: Abatuye ku misozi miremire bahangayikishijwe n’imvura

    Abaturage batuye mu misozi ihanamye mu karere ka Muhanga batangaza ko bahangayikishijwe n’imvura imaze iminsi igwa kuko ishobora gutera inkangu zigahitana ubuzima bw’abantu.



  • Gasiza: Arashinjwa kwiba inkwavu 20 za nyinawabo

    Sindibana Venuste utuye mu kagali ka Gasiza umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo yatawe muri yombi n’abacuruzi bo mu isoko rya Gasiza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 06/03/2012, bamurega kwiba inkwavu zigera kuri 20 za nyinawabo, ariko we akabihakana.



  • Musanze: Bamufashe yiba ibijumba abatema intoki

    Umugabo witwa Ildephonse Nkundiliza w’imyaka 29 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Muhoza mu karere ka Musanze azira kwiba ibijumba no gukomeretsa ba nyirabyo bagacika intoki.



  • Nyamagabe: Inkuba yahitanye abantu babiri mu minsi ibiri

    Abantu babiri bamaze gupfa bahitanwe n’imvura nyinshi irimo inkuba imaze iminsi igwa mu karere ka Nyamagabe.



  • Burera: Afunze aregwa kwiba ibintu muri Uganda akabigurisha mu Rwanda

    Umugabo ukomoka muri Uganda acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera aregwa kwiba ivarisi yuzuye imyenda muri Uganda maze akaza kuyigurisha mu Rwanda.



  • Musanze: Yatawe muri yombi asambanya umwana

    Polisi yo mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze yataye muri yombi umusore witwa Robert Mugabe akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mashuri y’isumbuye uri mu kigero cy’imyaka 19.



  • Kamonyi: Yishe nyirabukwe bapfa guciragura

    Umugore witwa Benurugo Martha utuye mu kagari ka Ngoma, umurenge wa Nyamiyaga yanize nyirabukwe, Bakankwiro Sarah, tariki 01/03/2012, amuziza guciragura aho abonye hose.



  • Ruhango: umwana w’imyaka 16 yiyahuje Simakombe

    Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, Niyirora Beatha, wari utuye mu kagari ka Bunyogombe umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, yiyahuje umuti wica imyaka witwa Simakombe tariki 01/02/2012 ahita yitaba Imana.



  • Nyagatare: Afungiwe gukubita umuyobozi akamuciraho ishati

    Umugabo witwa Papias Ndagijimana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda mu karere ka Nyagatare, ashinjwa gukubita umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukama atuyemo akanamuciraho ishati, kuko yari amusabye kwitabira inama.



  • Abafatiwe mu mukwabu

    Bugesera: umukwabu wafashe inzererezi 70

    Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bufatanyije n’ubwa polisi bakoze umukwabo tariki 01/03/2012, mu rwego gukumira icyahungabanya umutekano w’abaturage cyane cyane abatuye mu mujyi wa Nyamata. Hafashwe inzererezi zidafite ibyangombwa zikomoka mu gihugu cy’u Burundi zigera kuri 39 ndetse n’inzererezi z’abakomoka mu Rwanda (...)



  • Muhanga: Abagore babiri bafatiwe mu maduka biba ibintu by’agaciro k’ibihumbi 100

    Abagore babiri: Uwimana na Nyirasengimana, mu gitondo cya tariki 01/03/2012, bafatiwe mu maduka yo mu mujyi wa Muhanga bajyenda bakusanya mu buryo bw’ubujura imyambaro n’ibindi by’agaciro.



  • Abapolisi bahuguwe bari mu myitozo y

    Abapolisi bakuru 93 barangije amahugurwa ku kuyobora sitasiyo za Polisi

    Abapolisi bakuru 93 barangije amahugurwa ajyanye no kuyobora sitasiyo za Polisi. Abitabiriye amahugurwa bigishijwe uburyo bwo kwakira neza ababagana (customer care), kubika amadosiye neza, ubumenyi mu itumanaho n’ibindi.



  • Ngororero: Inkubi y’umuyaga yasenyeye abaturage 67

    Abaturage bo mu kagali ka Cyome, umurenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero bari mu kababaro k’ibyabo byangijwe n’umuyaga ukomeye mu mvura yaguye kuwa kabiri tariki 28/02/2012 ikangiza bikomeye amazu n’imyaka.



  • Kirehe: Umwana w’imyaka 10 yishwe n’umuti w’inka

    Umwana w’imyaka 10 wo mudugudu wa Nyarutunga akagari ka Nyarutunga umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yiyahuje umuti w’inka uyu munsi tariki 29/02/2012 mu gitondo; nk’uko umubyeyi we abivuga.



  • Bahawe gatanya kubera umutekano muke mu rugo

    Nizeyimana Anastase n’umugore we Mukanyarwaya Beatrice batuye mu kagari ka Gasharu umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi bemeye gutandukana kubera imirwano ikomeye yarangwaga hagati yabo.



  • Bugesera: Inkuba yakubise umuntu ku bw’amahirwe ntiyapfa

    Umugabo witwa Ntigurirwa Célestin wo mu murenge wa Nyamata akarere ka Bugesera yakubiswe n’inkuba ku mugoroba wa tariki 27/02/2012 ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa. Ntigurirwa yakubiswe n’inkuba imutwika mu gituza no ku maguru.



  • Afunze azira kwiba miliyoni 12 akoresheje cheque mpimbano

    Claude Uwintwali afungiye kuri Sitasiyo ya Nyamirambo akekwaho kugerageraza kwiba miliyoni 12.2 y’amafaranga y’u Rwanda kuri konti y’umucuruzi witwa Mugande iri muri Banki y’Abaturage ya Nyamirambo akoresheje cheque mpimbano.



  • Nyanza: Abagore babiri bararwanye umwana uhetswe ahasiga ubuzima

    Umwana w’amezi abiri yitabye Imana nyuma y’imirwano yashyamiranyije nyina witwa Mukarwego Colleta n’undi mugore witwa Nzerena Alphonsine bo mu mudugudu wa Gahoko mu kagali ka Kiruri umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bapfa amarozi.



  • Ruhango: abanyeshuri 11 bahungabanyijwe n’inkuba yakubise ipoto y’amashanyarazi

    Abanyeshuri 11 bo kuri College Karambi mu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango barahahamutse kubera inkuba yakubise ipoto y’amashanyarazi tariki 27/02/2012.



  • Ruhango: inkuba yakubise umwarimu bikomeye, abanyeshuri 2 barahungabana

    Inkuba yakubise umwarimukazi wo kigo cy’amashuri abanza cya Muyunzwe kiri mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango arakomereka cyane n’abanyeshuri 2 barahungabana.



  • Abantu 6 bafungiye kuri Polisi ya Nyamirambo bazira ubujura

    Abantu batandatu bacumbikiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali bashinjwa kwiba ibikoresho bitandukanye by’ikorabuhanga byo mu rugo bifite agaciro ka miliyoni 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda.



  • Abapolisi bo mu bihugu bine bari guhugurwa ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

    Abapolisi b’aba-officier bakuru baturutse mu Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Burundi na Somalia bari mu mahugurwa yo kubongerera ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye bigaragara mu gihugu ndetse no mu rwego mpuzamahanga.



  • Gahini: Hadutse ubujura budasanzwe

    Abatuye mu gasenteri ka Kabeza mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza bahangayikishijwe n’ubujura budasanzwe bwadutse muri aka gace. Hari abajura basigaye baza kwiba mu mazu nijoro bakica inzugi bagatwara ibintu byose basanze mu nzu kandi ba nyir’inzu baryamye ntibabyumve.



  • Ruhango: Umusore yatawe muri yombi azira urumogi

    Polisi ya Kinazi mu karere ka Ruhango yataye muri yombi umusore witwa Ngezahoguhora Alphonse, tariki ya 25/02/2012, ubwo yafatirwaga mu cyuho afite udupaki 88 tw’urumogi.



  • Nyabihu: Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yatoraguwe mu murenge wa Jenda

    Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 witwa Ingabire Diane yatoraguwe mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu.



Izindi nkuru: