Kanyamibwa Antoine wo murenge wa Byimana na Niyonsaba Ephrem wo murenge wa Mbuye ho mu karere ka Ruhango, bakurikiranywe inzego z’umutekano kubera kwenga inzoga z’inkorano z’izwi ku mazina y’ibikwangari.
Ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi 200 byafatiwe mu mudoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari itwawe na Mayigudu Anastase, ahagana saa cyenda z’igitondo zo kuri uyu wa 9 Nyakanga mu kagali ka Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro akarere ka Gatsibo.
Ahagana saa 5h30 za mugitondo zo kuri uyu wa Kabiri tariki 09/07/2013, tagisi izwi nka “Twegerane” yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yavaga i Kigali yerekeza i Musanze yagonze umunyegari wari utwaye inanasi zo kugurisha mu isoko rya Gakenke arakomereka bikomeye ku kuguru.
Inkongi y’umuriro yibasiriye kwa Pasiteri Ruhayisha Jonas Pasiteri w’itorero rya EBENEZER akaba n’umucungamutungo w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro ( EWSA) ishami rya Nyanza ntivugwaho rumwe n’abantu ku buryo hari n’abakeka ko yaba ariwe uri kuyiteza ku bw’inyungu ze bwite ariko we arabihakana.
Nyaminani Daniel w’imyaka 93 utuye mu mudugudu wa Gahisi mu kagari ka Gakenke mu murenge wa Rangiro wo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 8/07/2013 yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko ngo abitewe n’uko umugore we amusuzugura.
Abagabo babiri bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, mu ijoro rishyira tariki 08/07/2013 barwaniye mu kabari umwe arakomereka ajyanwa ku kigo Nderabuzima naho uwamukomerekeje arafatwa ajyanwa gufungirwa kuri Poste ya Polisi ya Karengera.
Ubwo yari imaze kwambuka ikiraro cya Nyabarongo, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga i Kigali yerekeza mu Majyepfo, yagonze umunyegare bari mu mukono umwe maze ahita apfa, naho umushoferi w’imodoka arakomereka.
Mukantambiye Xaverine ufite imyaka 65 utuye mu murenge wa Rusarabuye, akarere ka Burera, atangaza ko amaze imyaka 20 yose yaratawe n’umugabo we kuburyo ngo ubu atazi iyo aba.
Ishyamba riherereye ku musozi wa Busoro mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro ryibasiwe n’inkongi y’umuriro inshuro ebyiri mu masaha atandukanye tariki 07/07/2013 hashya ahagera kuri hegitari 20.
Mukansoro Esther w’imyaka 70 utuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yaturikanwe na gerenade imuca ikiganza na bimwe mu bice by’umubiri we birakomereka ku buryo bukomeye ahagana saa kumi z’umugoroba tariki 07/07/2013.
Abantu umunani bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge batawe muri yombi na Polisi hagati muri iki cyumweru mu Biryogo mu gace ka Nyamirambo bafatanywe urumogi, mayirungi n’ibinini bifatwa nk’ibiyobyabwenge.
Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani (abasirikare, abapolisi hamwe n’abasivilea) bahuriye hamwe n’inshuti zabo z’Abanyesudani tariki 04/07/2013 kugira ngo bishimire byinshi bamaze kugeramo nyuma y’imyaka 19 Abanyarwanda bibohoye.
Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba, Maj.Gen Mubarakh Muganga, ahamagarira Abanyarwanda kumenya ko hari intambara ikaze barwana kandi bagomba gutsinda kuko bayitsinzwe ntakizere cy’ibyo baba baragezeho.
Amakuru atangwa n’umwe mu barwanyi ba FDLR uheruka gufatirwa mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu ubwo yari yaje gusura umuryango we, avuga ko hari abagore azi bagera kuri 12 mu murenge wa Busasamana bajya aho FDLR iri kwiteza inda ku bagabo babo bakagaruka.
Abatwara ibinyabiziga batangaza ko babangamiwe n’isoko ry’ahitwa Kuruyaga mu murenge wa Byumba hafi y’inkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Gihembe kuko iyo bahageze babura inzira yo gucamo ndetse ugasanga ubwinshi bw’abantu bwateza impanuka.
Imidugudu 15 yo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu yashyikirijwe telefoni zigendanwa mu rwego rwo kuborohereza akazi no kubafasha gutanga amakuru ku gihe cyane ko begereye igihugu cya Congo.
Kuri station ya Polisi mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, hafungiye umugabo witwa Noheli watawe muri yombi ku mugoroba wa tariki 04/07/2013 akekwaho gukora amafaranga.
Murekatete Zahara w’imyaka 40 y’amavuko arwariye mu cyumba cy’indembe cy’ibitaro by’akarere ka Nyanza nyuma yo gucibwa igufa ry’ukuguru n’umugabo we witwa Mukama Gerard wahise anatoroka akimara gukora ayo marorerwa.
Mu minsi mike ishize, mu Murenge wa Mataba ho mu Kagali ka Gikombe hishwe umusore w’imyaka 21 aciwe umutwe. Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bafashe abantu 9 bose bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe Kankwanzi Anastasie, avuga ko bahagurukiye abagore b’abasinzi ku buryo bamwe bamaze gusubira ku murongo.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, busaba abaturage kureka ingeso yo kujya mu kabari mu gitondo bagiye kunywa ikigage kuko bituma birirwa mu kabari bagasinda bityo ntibitabire umurimo.
Mu karere ka Burera, cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, hakunze kugaragara inzoga yitwa Blue Skys, ikorerwa muri Uganda, itemewe gucuruzwa mu Rwanda.
Inzu y’umugore Mukazigama Vestine utuye mu karere ka Rusizi yibasiwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa saba z’ijoro rishyira tariki 03/07/2013 kandi hari hashize iminsi ibiri yibwe ihene.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi, Chief Superintendent Gatambira Paul, aratangaza ko ikibazo cy’abana b’inzererezi muri ako karere kitarafata intera ndende ku buryo gifatiranywe hakiri kare cyacika burundu.
Abagore babiri bavuga ko bakomoka mu Kagali ka Muyove, Umurenge wa Muyove ho mu Karere ka Gicumbi bafashwe baje kwiba mu isoko rya Gakenke, Akarere ka Gakenke kuri uyu wa Kabiri tariki 02/07/2013.
Kuri station ya Polisi ya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, hafungiye abaturage 54 bavuga ko basengera mu itorero ryitwa Abagorozi, aho bakekwaho kuba imisengere yabo ishobora guhungabanya umutekano kuko bakunda gusengera mu mashyamba, mu masaha ya nijoro bagahurira mu ngo z’abaturage.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, burasaba abacuruzi bo muri uwo murenge guca ukubiri n’ubucuruzi bw’izoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda kuko zifatwa nk’ibiyobyabwenge.
Kavamahanga Placide na Niyomukiza uzwi ku izina rya Miyoyo batawe muri yombi bakekwaho kwica umusore witwa Ntibansekeye Wellars bamuciye umutwe mu Kagali ka Gikombe ho mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke tariki 24/06/2013.
Nsengiyumva Felix uyobora akagari ka Gishwero mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, ari mu maboko ya polisi guhera tariki 01/07/2013 nyuma yo gutabwa muri yombi ahetse litiro eshanu z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Mbarushimana Shaban w’imyaka 32 utuye mu mudugudu wa Cyegera mu kagali ka Nyamure ko mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza ahagana saa moya n’igice z’ijoro tariki 01/07/2013 yatemye mugenzi we urutoki ruvaho izindi arazikomeretsa ngo abitewe n’uko yari yasinze.