52% by’urubyiruko rufite imyaka 14-35 rwanyweye ibiyobyabwenge

Ikigo cy’u Rwanda gishizwe ubuzima (RBC) gitangaza ko 52.5% by’urubyiruko rufite imyaka 14-35 rwanyweye ku biyobyabwenge bigaragara mu Rwanda.

Dr Turata ahamya ko imibare y'urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge irushaho kwiyongera.
Dr Turata ahamya ko imibare y’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge irushaho kwiyongera.

Dr Turate Innocent, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Kurwanya no Gukumira icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zirimo n’izo mu mutwe, muri RBC, avuga ko iyo mibare yagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012.

Tariki ya 14 Nyakanga 2016, ubwo Dr Turate yari yitabiriye umuhango wo kurwanya ibiyobyabwenge wabereye mu Karere ka Burera, yavuze ko urubyiruko runywa ibiyobyabwenge rurushaho kwiyongera banagendeye ku mibare itangwa n’ibigo byo mu Rwanda bivura abasabitswe n’ibiyobyabwenge.

Muri 2009, Ibitaro bya Ndera byakiriye abasabitswe n’ibiyobyabwenge 440. Ariko muri 2015 byakiriye 1400. Ubwo muri 2015, ikigo kivura abasabitswe n’ibiyobyabwenge cy’i Huye cyatangiraga gukora, cyakiriye abarwayi 56. Ariko muri 2016 kimaze kwakira abarenga 200.

Akomeza avuga ko iyo bakoze isesengura basanga igituma urubyiruko rurushaho kwishora mu biyobyabwenge, ari ababyeyi bamwe badohotse ku guha uburere abana babo. Akaba ari yo mpamvu basabwa kugaruka mu murongo bagafatanya n’ubuyobozi kurinda ejo hazaza h’u Rwanda.

Agira ati “Tugomba gushyira imbaraga nyinshi mu burere duha abana bacu. Kugira ngo umuntu ahinduke ni urugendo rurerure rusaba yuko abanza kumenya ko ibyo bintu bibaho, ubundi akamenya yuko bimureba nyuma noneho agatangira gutekereza ingamba yafata kugira ngo akumire kunywa ibiyobyabwenge.”

Kwangiriza ibiyobyabwenge mu ruhame ni mu bumwe mu buryo bwo kubirwanya ngo bicike.
Kwangiriza ibiyobyabwenge mu ruhame ni mu bumwe mu buryo bwo kubirwanya ngo bicike.

Urubyiruko rutandukanye ruhamya ko hari bagenzi barwo banywa ibiyobyabwenge babitewe ahanini n’ababyeyi babo babicuruza. Ariko ngo rugerageza kubirwanya rutunga agatoki ahari ababicuruza, bagatabwa muri yombi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uko urubyiruko rurushaho kwishora mu biyobyabwenge ari na ko ibyaha birushaho kwiyongera kuko ngo 80% y’ibyaha byose biboneka mu Rwanda biterwa n’ibiyobyabwenge.

Muri ibyo byaha harimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu ndetse n’ihohotera iryo ri ryo ryose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka