Umuyobozi w’ingabo muri Nigeria yaguye mu mpanuka y’indege

Umuyobozi w’igisirikare muri Nigeria, Lieutenant General Ibrahim Attahiru, yapfuye aguye mu mpanuka y’indege ya Gisirikare.

Lieutenant General Ibrahim Attahiru
Lieutenant General Ibrahim Attahiru

Uwo muyobozi yaguye mu mpanuka y’indege ya gisirikare, ejo ku wa gatanu tariki 21 Gicurasi 2021, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Majyaruguru y’icyo gihugu ahitwa Kaduna, kuko hari ibibazo by’umutekano byatangiye mu mezi make ashize nk’uko abasirikare batatu babibwiye ikinyamakuru ‘Reuters’.

Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare kirwanira mu kirere, rivuga ko indege yasandaye igeze hafi y’ikibuga cy’indege cya Kaduna, ubu ngo bakaba batangiye iperereza ryo kumenya impamvu y’iyo mpanuka.

Iyo mapnuka kandi ibaye nyuma y’amezi atatu indi ndege ntoya y’igisirikare kirwanira mu kirere cya Nigeria ikoze impanuka hafi y’ikibuga cy’indege cya Abuja, bikavugwa byatewe na moteri yanze gukora, iyo mpanuka igatana abantu barindwi bose bari muri iyo ndege ya gisirikare.

Uwatanze amakuru ariko yifuza ko amazina ye atatangazwa, yavuze ko Uwo muyobozi w’ingabo n’abo bari kumwe muri iyo ndege yakoze impanuka ejo ku wa gatanu, bapfuye bose.

Perezida Muhammadu Buhari yari yashyizeho Attahiru hamwe n’abandi bayobozi b’ingabo muri Mutarama 2021.

Abinyujije kuri Twitter Perezida Buhari yagize ati, “Mbabajwe cyane n’impanuka y’indege yahitanye ubuzima bw’umuyobozi w’ingabo Lt.Gen .Ibrahim Attahiru n’abandi basirikare bakuru. Bose ni intwari zatanzwe ikiguzi ntagereranywa cyo kugira ngo igihugu kibone amahoro n’umutekano”.

Naho igisirikare cya Nigeria kibinyujije kuri Twitter, cyagize kiti “Igisirikare cya Nigeria kibabajwe no kubamenyesha urupfu rw’ umuyobozi w’ingabo Lieutenant General Ibrahim, rwatewe n’impanuka y’indege yabereye ahitwa i Kaduna, iyo mpanuka kandi ikaba yaguyemo n’abandi basirikare bakuru 10 harimo n’abashinzwe gutwara indege”.

Nubwo mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Nigeria, bavuze ko impanuka y’iyo ndege yabaye kubera ‘ikibazo cy’ikirere kitari kimeze neza’, ariko Brigadier General Mohammed Yerima we yatangaje ko amakuru arambuye ku cyaba cyateje iyo mpanuka azatangazwa vuba.Amazina y’abandi baguye muri iyo mpanuka ntiyatangajwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka