Umugabo wa Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yasize umugore ajya ku rugamba

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, yatangaje ko umugabo we yerekeje muri Israel aho agiye ku rugamba Igihugu cye kirimo aho gihanganye n’abarwanyi b’Umutwe wa Hamas.

Ambasaderi Einat Weiss yasezeye umugabo we wagiye ku rugamba
Ambasaderi Einat Weiss yasezeye umugabo we wagiye ku rugamba

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Israel yinjiye ku munsi wa kane w’intambara ihanganyemo n’imitwe y’iterabwoba yo muri Palestine, nyuma y’igitero gitunguranye yagabweho n’abarwanyi ba Hamas binjiriye mu gace ka Gaza maze bakarasa ku birindiro by’ingabo za Israel maze Israel na yo ihita itangaza ko yinjiye mu ntambara na Palestine mu buryo bweruye.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Ambasaderi Einat Weiss, yanditse amagambo asezera ku mugabo we, ati “Mfite intimba muri ibi ni ibihe bikomeye byo gusezera umufasha wanjye wasubiye mu rugo ngo ajye kurwanirira Israel, hamwe n’izindi ntwari ziri ku rugamba. Ni ugusengera umutekano we n’uw’abagore n’abagabo bose b’intwari bitanze kugira ngo barengere Igihugu cyacu.”

Kuva iyi ntambara yatangira, imaze kugwamo abantu 900 ku ruhande rwa Israel n’abandi 700 ku ruhande rwa Palestine. Abana 140 ni bo bamaze kugwa muri iyi ntambara, naho abandi barenga ibihumbi icumi bakaba bamaze kuvanwa mu byabo n’iyi ntambara.

Muri iyi ntambara kandi hari abaturage bashimuswe n’umutwe wa Hamas, kugeza ubu umuryango Croix Rouge ku isi ukaba wasabye ababashimuse kubarekura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nonese wowe urikuvugango Israel niyoyiyenza ubwuzibyuvuga.Nonese Hamas biriyabisasu yasutse wabibonyemo Metro yateragazubutska?kuvugako ngo Israel yikubirubutaka?Ahubwo intagondwa zose nkaziriya za Hamas zigombakurwanywa kdi zikarimburwa Burundu!.

Kalisa F yanditse ku itariki ya: 11-10-2023  →  Musubize

Nonese wowe urikuvugango Israel niyoyiyenza ubwuzibyuvuga.Nonese Hamas biriyabisasu yasutse wabibonyemo Metro yateragazubutska?kuvugako ngo Israel yikubirubutaka?Ahubwo intagondwa zose nkaziriya za Hamas zigombakurwanywa kdi zikarimburwa Burundu!.

Kalisa F yanditse ku itariki ya: 11-10-2023  →  Musubize

Imana ifashe inzirakarengana zagirwaho ingaruka niyintambara.

Rutayisire yanditse ku itariki ya: 11-10-2023  →  Musubize

Ariko tujye twibuka ko Israel ariyo nyirabayazana.Ishaka kwikubira ubutaka bwose bwa Palestine,igasenyera Palestinians,ubutaka bwabo ikabuha Abayahudi.Nyamara Imana idusaba gukundana,tugasangira isi yaduhaye.Umuti ntwabwo ali intambara.Nkuko United Nations ibisaba Israel,igomba kuva ku izima,ikagabana ubutaka nabo.Ntitukibeshye ngo Imana ishyigikiye Israel.Zabuli 6,umurongo wa 6,havuga ko Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Ababirengaho bose izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ryayo rivuga.Iryo jambo ryayo,ritubuza kwihorera (vengeance).

gatera yanditse ku itariki ya: 11-10-2023  →  Musubize

Umugabo was Ambasaderi ya Israel mu Rwanda agaragaje ubutwari mubyukuri . Tubari inyuma tuzabisengera rwose Imana izabajye imbere mu Rugamba

John Rurangwa yanditse ku itariki ya: 10-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka