Umubyeyi wa Young CK yasobanuye iby’urupfu rutunguranye rw’umwana we

Jean-Louis Kagahe ari we se w’umuhanzi Calvin Kagahe Ngabo uzwi ku izina rya Young CK, uherutse kwitaba Imana mu buryo butungurante aguye Ottawa muri Canada tariki 17 Nzeri 2023, yagize icyo avuga ku buzima, inzozi n’icyuho yasigiwe no gupfusha umwana mu buryo bw’amarabira.

Calvin Kagahe Ngabo (Young CK) akiri muto n'igihe yari amaze kuba mukuru
Calvin Kagahe Ngabo (Young CK) akiri muto n’igihe yari amaze kuba mukuru

Nubwo Young CK yitabye Imana yihuse kandi ataramara igihe kinini mu buhanzi, ntabwo izina rye rizibagirana byihuse. Nyakwigendera yagiye muri Canada mu 2017, aho yari amaze igihe yiga mu ishuri rikuru rya Algonquin College. Yabanaga na nyina, na mukuru we Kevin Floris Kagahe.

Se wa Young CK, mu kiganiro na The New Times yavuze ko inkuru y’incamugongo yamugezeho mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri ayibwiwe na muramu we na we uba muri Canada.

Kagahe yagize ati “Ubwo nitabaga telefone itunguranye ya muramu wanjye nagize igishyika kinshi nsesa urumeza. Yambwiye ko muri iryo joro, Nikita (nk’uko twamwitaga mu rugo) yatashye ari kumwe n’inshuti ye wabonaga ko yasinze, amaze kuyigeza mu rugo, asubirayo, ariko ntiyigeze avuga aho agiye. Hashize akanya, mukuru we Kevin agerageza kumuhamagara kuri telefone ariko ntiyamwitaba.”

Jean-Louis Kagahe, se wa Young CK
Jean-Louis Kagahe, se wa Young CK

Se wa Young CK akomeza agira ati “Ubwo bahise bajya kumushakira hirya no hino ndetse bahamagara n’inshuti ze kugira ngo bumve niba ataba yasubiye kwishimana na bo, ariko akomeza kuburirwa irengero. Hagati aho ariko, barimo bamushakisha, bagize batya bagwa kuri telefone n’indangamuntu bye, ni ko guhita bahamagara Polisi ngo ibatabare.”

Akomeza agira ati “Abapolisi bahageze bahise babafasha gushakisha umwana, hashize umwanya bamusanga aho yari ari yashizemo umwuka. Ni ko guhita bajya gupima umurambo ngo bamenye intandaro y’urupfu rwe. Kugeza ubu turacyategereje ko ubuyobozi butugezaho amakuru kuri ako kaga katugwiriye. Bishobora gutwara iminsi ibiri cyangwa itatu.”

Polisi ya Ottawa iracyari mu iperereza ku cyahitanye nyakwigendera Young CK ari we Calvin Kagahe Ngabo wagiye kare cyane inganzo ye yari igeze ahashimishije.

Young CK yari umuhanzi ugaragaza ubuhanga n'icyizere cy'ahazaza mu muziki
Young CK yari umuhanzi ugaragaza ubuhanga n’icyizere cy’ahazaza mu muziki

Hari amakuru yahererekanyijwe n’abantu ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko umurambo we wasanzwe mu mazi, ibyangombwa bye biri hafi aho, bakavuga ko yaba yiyahuye akabisiga aho kugira ngo abazabibona bazamenye uwo ari we, gusa abandi bagakeka ko yaba yarishwe.

Umubyeyi we Jean-Louis Kagahe yavuze ko umuhungu we akomora inganzo mu muryango kuko harimo abahanzi kandi bafite ibigwi, barimo we ubwe (se) na ba nyirarume barimo Massamba Intore.

Kagahe ati “Asohora indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Umugabo’ nahise menya ko na we afite umuhamagaro wo kuririmba.”

Young CK yari aherutse gufata ifoto ari kumwe na Platini ubwo bari bahuriye mu gitaramo cyabereye muri Canada
Young CK yari aherutse gufata ifoto ari kumwe na Platini ubwo bari bahuriye mu gitaramo cyabereye muri Canada

Uyu mubyeyi w’imyaka 60 yavuze ko umuhungu we yarangwaga no gutuza, akavuga macye keretse igihe byabaga ari ngombwa, kandi akarangwa no gukunda bose by’umwihariko umuryango we.

Reba Indirimbo ‘Umugabo’ Young CK yasubiyemo afatanyije n’abandi bahanzi :

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka