Uganda: Barikanga ibitero by’iterabwoba

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yasabye abaturage b’igihugu cya Uganda kujya bagenzura ibyangombwa by’abantu batandukanye bahuriye ahantu hari abantu benshi haba mu nsengero, mu mahoteri, mu masoko no muri za Bisi zitwara abagenzi ndetse no mu bindi birori bitandukanye bihuza abantu benshi kugira ngo bagenzure abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Perezida Museveni yatanze amabwiriza yo gukaza umutekano
Perezida Museveni yatanze amabwiriza yo gukaza umutekano

Ibi Perezida Museveni yabitangarije kuri Televiziyo y’Igihugu cya Uganda, asaba abaturage kugenzura no gutanga amakuru ku bantu batandukanye babonye batazwi mu gihugu.

Ibi bizakorwa mu rwego rwo gukumira no kugenzura abakora ibikorwa by’iterabwoba n’inyeshyamba za ADF n’indi mitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro yinjira muri Uganda igakora ubugizi bwa nabi ikica abantu.

Perezida Museveni yagize ati “Abinjira mu mahoteli n’insengero bagomba kwerekana ibyangombwa bibaranga, mugomba gutanga amakuru ku muntu mutazi mukamenyesha ubuyobozi n’inzego z’umutekano”.

Perezida Museveni yahumurije abaturage ba Uganda ababwira ko bazakomeza ibikorwa byo kubungabunga amahoro no kurwanya izo nyeshyamba, anabasaba gutanga amakuru aho baketse ndetse babonye umuntu batazi kugira ngo ubuyobozi n’inzego z’umutekano zibigenzure.

Inzego z’umutekano muri Uganda mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka zafashe abantu barindwi bikekwa ko ari abo mu mitwe y’iterabwoba bafite umugambi wo kwica abantu.

Muri Kamena 2023 Umutwe w’iterabwoba wagabye igitero mu ishuri wicamo abanyeshuri 40 abandi barakomereka.

Nyuma y’iki gitero, Uganda yakajije ingamba zo gukomeza kugenzura izindi nyeshyamba zakwinjira muri iki gihugu guhungabanya umutekano w’abaturage bayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka