Uganda: Abaguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba ADF bageze kuri 42

Inzego z’umutekano muri Uganda zikomeje guhiga abarwanyi ba ADF bavugwaho kugaba igitero ku kigo cy’amashuri yisumbuye, abantu 42 biganjemo abanyeshuri bakahasiga ubuzima, abandi batahise bamenyekana umubare bagashimutwa.

Igitero cyabereye hafi y'umupaka wa Uganda na DRC
Igitero cyabereye hafi y’umupaka wa Uganda na DRC

Polisi ya Uganda yatangaje ko abo barwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa ‘Allied Democratic Force (ADF), bagabye icyo gitero ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023 ku ishuri riherereye i Mpondwe mu gace ka Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda, ku birometero bibiri uvuye ku mupaka wa Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari na ho abo barwanyi bafite ibirindiro. Abo barwanyi batwitse inzu iraramo abanyeshuri (dortoir) ndetse basahura n’ibiribwa byari biri mu bubiko.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yavuze ko imirambo y’abaguye muriicyo gitero yakuwe mu kigo ijyanwa mu bitaro bya Bwera. Abandi bakomeretse na bo ngo bari kuvurwa ariko hakaba hari higanjemo abarembye.

Umutwe wa ADF uhungabanya umutekano mu bihugu bya Uganda na Congo (DRC) wabayeho kuva mu myaka ya 1990 ukaba waragiye urangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikanahitana ubuzima bw’abasivili.

Igitero nk’iki ku kigo cy’ishuri si icya mbere muri Uganda kigabwe na ADF kuko no mu 1998 abanyeshuri 80 na bwo batwikiwe mu nzu bararamo (dortoir) barapfa, abandi barenga 100 barashimutwa ubwo uyu mutwe wabibasiraga mu ishuri rya Kichwamba Technical Institute riherereye hafi y’umupaka wa Uganda na RDC.

Ingabo za Uganda ziyemeje guhiga abarwanyi ba ADF bakaryozwa ibyo bakoze
Ingabo za Uganda ziyemeje guhiga abarwanyi ba ADF bakaryozwa ibyo bakoze

Muri Werurwe uyu mwaka Leta zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembao cya miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika ku muntu watanga amakuru yatuma umuyobozi wa ADF atabwa muri yombi.

Mu 2021 na bwo Uganda na RDC bari bashyizeho umutwe w’ingabo uhuriweho n’ibihugu byombi mu kurwanya inyeshyamba za ADF ariko nta musaruro byigeze bitanga mu gutsinsura aba barwanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka