U Rwanda rwasimbuje abari mu butumwa bw’umutekano i Cabo Delgado

Ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ni ho aba bagize Inzego z’umutekano z’u Rwanda bahagurukiye aho umuhango wo kubasezeraho witabiriwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, aho bagiye gusimbura bagenzi babo mu Ntara ya Cabo Delgado.

Maj Gen Vincent Nyakarundi muri iki gikorwa cyo gusezera kuri aba bagize inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Ingabo na Polisi, yari ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Ku ya 15 Nyakanga nibwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga yahuye ndetse agenera ubutumwa aba bagize inzego z’umutekano berekeje mu Ntara ya Cabo Delgado, iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, bari bamaze iminsi bategurirwa mu kigo cya gisirikare cya Kami.

Gen Mubarakh Muganga yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Yabasabye kwitanga no kurangwa n’imyitwarire myiza (discipline) nk’urufunguzo rwo kugera ku ntsinzi mu byo bakora byose kandi ko inshingano bafite bagomba kuzirikana ko Inshingano bafite ari imwe yo gukomeza gushyigikira inzego z’ubuyobozi za Mozambique mu bikorwa bya gisirikare ndetse n’umutekano.

Lt Gen Mubarakh Muganga yababwiye kandi ko bagenzi babo bagiye gusimbura bakoze akazi gakomeye bityo ko bagomba gukomerezaho.

Aba bagize inzego z’umutekano Ingabo bayobowe na Maj Gen Alexis Kagame bahagurutse kuri uyu wa Mbere bagize igice cy’abagize inzego z’umutekano barenga 2000 bafite icyicaro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mbere yo kugenda, Maj Gen Nyakarundi yabagaragarije akamaro ko gushyira umutima ku byo bakora, ikinyabupfura n’ubwitange bikajyana no kwicisha bugufi mu bikorwa bakorera abaturage ba Cabo Delgado.

Kohereza inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique ni igisubizo cy’umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi.

Muri Nyakanga mu mwaka wa 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado. Kugeza ubu ababarirwa mu 2 500 ni bo bari muri ibyo bikorwa aho bafatanya na bagenzi babo bo mu nzego z’umutekano za Mozambique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka