RDC: Imirwano ikomeye yongeye kwaduka i Kibumba isatira Goma

Nyuma imirwano yabereye mu bice bitandukanye bya Masisi tariki 5 Ugushyingo 2023, ndetse igasiga uduce dukomeye dufashwe n’abarwanyi ba M23, imirwano ikomeye yubuye muri Teritwari ya Nyiragongo mu gice cya Kibumba ku musozi wa Nyamishwi ku kirunga cya Nyamuragira ahari gukoreshwa intwaro zikomeye.

Ingabo za FARDC ku rugamba zihanganye na M23
Ingabo za FARDC ku rugamba zihanganye na M23

Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije na FDLR, Mai Mai n’urubyiruko rwa Wazalendo batangiye ibitero ku barwanyi ba M23 bari mu isantere ya Kibumba no mu misozi iyikikije, bituma imirwano itangira mu masaha y’urukerera.

Abaturage batuye mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo babwiye Kigali Today ko bazindutse bumva urusaku rw’imbunda ziremereye ziri gukoreshwa ku mpande zombi ku misozi iri ku kirunga cya Nyiragongo.

Intambara mu Burasirazuba bwa Congo irimo kugenda yiyongera mu gihe Leta ya Congo yijejwe ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zimaze imyaka irenga 20 zikorera muri iki gihugu, zizarinda imijyi ya Goma na Sake.

Imirwano irimo irabera ku birometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma werekeza i Rutshuru, mu gihe mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma imirwano igeze ku birometero 60 isatira umujyi wa Goma.

Leta ya Congo irimo irakora ibishoboka byose kugira ngo ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zizave muri iki gihugu tariki 8 Ukuboza 2023 ingabo za SADC zizaba ziri mu butumwa bwa SAMIDRC zamaze kugera ahabera intambara kuko zitezwe gukora ibyananiye ingabo za Congo, FARDC.

Amateka ashobora kongera kwisubiramo

Mu mwaka wa 2012 abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma tariki 20 Ugushyingo, imirwano na yo yabanjirijwe n’indi ikomeye mu duce twa Kibumba na Nyiragongo.

Mu matariki atangira y’Ugushyingo, imirwano yari muri Nyiragongo ariko ntiyatinda, cyakora ubu itandukaniro ni uko imirwano yafashe impande zombi zo kuzenguruka umujyi wa Goma, imirwano ikanyura Masisi na Nyiragongo.

Intambara ihuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo irimo kubera mu bice bibiri bizengurutse umujyi wa Goma kuko imwe ibera Iburasirazuba, indi ikabera mu Burengerazuba.

Kugera saa tatu n’igice tariki 6 Ugushyingo 2023, Ingabo za Congo (FARDC) zari zamaze gusubizwa inyuma, imirwano igeze aharukiye ikirunga cya Nyiragongo 2021 hejuru ya Kilimanyoka hafi y’ahari ibirindiro by’ingabo za Congo.

Ingabo za Congo zisanzwe zikoresha imodoka za gisirikare ahitwa Kanyarucinya zamaze gukurwa mu nzira zihungishwa zerekezwa mu mujyi wa Goma.

Abifite mu mujyi wa Goma barimo kuva muri uyu mujyi bakoresheje indege zigifite amahirwe yo kuguruka kuko imirwano nirenga Kanyarucinya hejuru y’ikibuga cy’indege cya Goma bizatuma indege zitongera kugikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka