RDC: Abasirikare bakuru bahagaritswe bashinjwa kwica abigaragambya i Goma

Guverinoma ya Kinshasa yatangiye urugendo rusura abaturage babuze ababo mu myigaragambyo iheruka mu mujyi wa Goma tariki 30 Kanama 2023. Ni imyigaragambyo yaguyemo urubyiruko rurenga 40 bishwe barashwe n’ingabo za Congo (FARDC) ndetse hakoremereka abarenga 80, mu gihe abafashwe bagafungwa barenga 140.

I Goma haherutse kuba imyigaragambyo ikomeye yaguyemo bamwe, abandi barakomereka
I Goma haherutse kuba imyigaragambyo ikomeye yaguyemo bamwe, abandi barakomereka

Nubwo umuvugizi w’igisirikare kiyoboye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, yari yatangaje ko abigaragambya barwanyije inzego z’umutekano bashaka gutera ku biro by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zikorera mu mujyi wa Goma, ahakorera ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’imiryango mpuzamahanga nterankunga, Guverinoma ya Kinshasa yohereje abaminisitiri kureba ibyabaye no guta muri yombi abasirikare babigizemo uruhare.

Tariki 3 Nzeri 2023 nibwo abaminisitiri b’umutekano, Minisitiri w’ingabo, Minisitiri w’ubutabera n’abandi bayobozi batandukanye bageze mu mujyi wa Goma batangaza ko abasirikare bakuru bagize uruhare mu kwica abaturage bafunzwe barimo ; Col Mike Mikombe ukuriye abasirikare barinda umukuru w’igihugu bakorera mu mujyi wa Goma, hafunzwe comanda Bawili na we ukuriye ingabo Régiment ya 19.

Minisitiri w’umutekano Peter Kazadi yatangaje ko bazanywe no kwifatanya n’abaturage, atangaza ko ababigizemo uruhare bazakurikiranwa.

Yagize ati "Guverinoma yababajwe n’ibyabaye ndetse yifatanya n’imiryango yabuze ababo mu myigaragambyo iheruka. Twaje kwifatanya n’abaturage no kubahumuriza, tubabwira ko ababigizemo uruhare bazakurikiranwa, ndetse hari abayobozi babiri bamaze guhagarikwa kandi iperereza rirakomeje. Turasaba ababuze ababo batazi aho bari kwegera itsinda twazanye riri gukora iperereza, kugira ngo bafashwe kumenya aho ababo bari."

Guverinoma ya Kinshasa yifatanyije n’abaturage mu gihe urubyiruko mu mujyi wa Goma tariki 4 Nzeri 2023 rwabyukiye mu myigaragambyo yo gufunga imihanda no guhagarika ibikorwa rwamagana ubwicanyi bwakorewe Wazalendo yigaragambije mu Cyumweru gishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congo ibyaho namayobera

Yes

Niyongabo yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka