ONU irasaba impande zihanganye muri Sudani guhagarika intambara no kuyoboka ibiganiro

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, kasabye ko intambara irimo kubera muri Sudani ihita ihagarara, hagakurikiraho ibiganiro bigamije kugera kuri politiki ya demokarasi irambye yatuma amahoro agaruka muri icyo gihugu kimaze iminsi cyugarijwe n’ibibazo by’intambara.

Abayoboye impande zihanganye muri Sudani
Abayoboye impande zihanganye muri Sudani

Ako kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku Isi kamaganye ibitero bikomeza kugabwa ku baturage b’abasivili, muri iyo ntambara ihanganishije igisirikare cya Leta ya Sudani kiyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan n’abagize umutwe wa ‘Rapid Support Forces (RSF)’ uyobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo.

Imirwano hagati y’abo ba Jenerali babiri yatangiye tariki 15 Mata 2023, ikaba imaze guhitana abasivili bagera kuri 866, abandi ibihumbi barakomereka, nk’uko bitangazwa n’Urugaga rw’abaganga b’Abanya-Sudani bakurikirana inkomere z’abasivili.

Abasaga Miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bavuye mu byabo bahunga iyo ntambara, harimo abagera kuri Miliyoni babaye impunzi zitasohotse mu gihugu, mu gihe abandi 320.000 bahungiye mu bihugu by’ibituranyi nka Misiri , Sudani y’Epfo, Chad, Ethiopia, no muri Repubulika ya Santarafurika.

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Lana Nusseibeh, ari we Perezida w’ako kanama muri iki gihe, yavuze ko ibihugu byose bigize ako kanama, bisanga hagomba kubaho guhagara kw’intambara vuba na bwangu, kandi igahagarara burundu.

Ako kanama kashimangiye ko hakenewe gukomeza imikoranire n’ubufatanye mpuzamahanga.

Ambasaderi wa Gabon muri ONU, Michel Biang yabwiye ako kanama ko ikibazo cy’umutekano muri Sudani gikomeje kumera nabi.

Yagize ati “Igihugu kiri ahantu habi mu mateka, kandi niba intambara ikomeje, hari ibyago by’uko yazavamo intambara y’amoko”.

Tariki 23 Gicurasi 2023, impande zombi zari zemeranyijwe guhagarika intambara mu rwego rwo gutanga agahenge k’icyumweru kugira ngo abatanga ubufasha bashobore kubugeza ku babukeneye. Gusa icyo gihe agahenge ntikubahirijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka