Niger: Abasirikare batangaje ko bahiritse ubutegetsi

Itsinda ry’abasirikare muri Niger ryatangaje kuri Televiziyo y’Igihugu ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023, ko bahiritse ubutegetsi bwa Perezida wa Niger Mohamed Bazoum. Ibyo batangaje ko bikozwe mu izina ry’Inama y’Igihugu ishinzwe kubungabunga ubusugire bw’igihugu (Conseil national pour la sauvegarde de la patrie - CNSP).

Umuvugizi w'Ingabo za Niger, Colonel-Major Amadou Abdramane, yavugiye kuri televiziyo y'Igihugu, ko bahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum akaba afungiye mu ngoro yakoreragamo
Umuvugizi w’Ingabo za Niger, Colonel-Major Amadou Abdramane, yavugiye kuri televiziyo y’Igihugu, ko bahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum akaba afungiye mu ngoro yakoreragamo

Akikijwe n’abandi basirikare bambaye imyenda ya gisirikare, Colonel-major Amadou Abdramane, ari kuri Televiziyo y’igihugu, yagize ati “ Twebwe ingabo z’igihugu zishinzwe kurinda umutekano duhuriye muri ‘CNSP’, twanzuye gushyira iherezo ku butegetsi mwari muzi bwa Perezida Bazoum. Ibigo byose bibaye bihagaritswe by’agateganyo, imipaka irafunzwe, hashyizweho ibihe bidasanzwe (couvre-feu) saa yine z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (22h00 à 05h00), kugeza igihe hazatangirwa amabwiriza mashya”.

Yongeyeho ati “Ibyo bikozwe nyuma y’ikibazo cy’umutekano mukeya cyakomeje kwiyongera n’imiyoborere mibi haba mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage...”

Colonel-major Amadou Abdramane yakomeje avuga ko bazakomeza kubahiriza ibyo Niger nk’igihugu yemera, kandi anizeza abaturage n’umuryango mpuzamahanga ko bazakomeza kubahiriza amahame y’ uburenganzira bwa muntu ku birebana n’abategetsi bavanywe ku butegetsi.

Bimwe mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga byahise byamagana icyo gikorwa cyo gufata ubutegetsi ku ngufu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna, yavuze ko yamagana bikomeye igikorwa cyo gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu, ndetse asaba Afurika yunze Ubumwe na CEDEAO kugarura demokarasi yuzuye muri Niger.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) Antonio Guterres, yavuze ko yamaganye ihinduka rya Guverinoma mu buryo butubahirije itegeko nshinga.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we, Guterres ngo atewe impungenge cyane na Perezida Mohamed wafashwe bugwate n’abari bashinzwe kumurinda.

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, uri mu ruzinduko muri Nouvelle-Zélande yagize ati, “Navuganye na Perezida Bazoum mu gitondo kandi namubwiye neza ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zimushyigikiye nka Perezida wa Niger watowe. Turasaba ko ahita arekurwa byihuse”.

Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi, yabaye Perezida wa Niger guhera muri Mata 2021 binyuze mu matora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka