Niger: Abahiritse ubutegetsi banze kwakira intumwa za CEDEAO

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger batangaje ko badashobora kwakira intumwa za CEDEAO kubera ko batemera ibyifuzo by’izo ntumwa byo gusubiza ubutegetsi Perezida Bazoum.

 General Mohamed Toumba ari kumwe n'abandi bo mu gatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi, aha ni mu mpera y'icyumweru gishize ubwo bari ku kibuga basuhuza abashyigikiye ihirikwa ry'ubutegetsi (Ifoto: AFP)
General Mohamed Toumba ari kumwe n’abandi bo mu gatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi, aha ni mu mpera y’icyumweru gishize ubwo bari ku kibuga basuhuza abashyigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi (Ifoto: AFP)

Intumwa zo muri CEDEAO, umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (UA) n’umuryango w’Abibumbye (UN) zagombaga kujya muri Niger ku wa kabiri w’iki cyumweru ariko ntibyashoboka kuko abari ku butegetsi muri iki gihugu batangaje ko batabemerera kwinjira mu gihugu cyabo.

Zimwe mu mpamvu zatumye batemerera abagize CEDEAO kwinjira muri Niger ni ibihano bafatiye iki gihugu nyuma y’uko ako gatsiko k’Abasirikare kafashe ubutegetsi kanze kuburekura ngo busubirane Perezida Bazoum.

Indi mpamvu yatumye babuzwa kwinjira muri iki gihugu ngo abagize CEDEAO bashobora guhura n’ikibazo cy’umutekano muke kubera uburakari bw’abaturage bwaturutse ku bihano byahawe Niger nyuma y’ihirikwa ku butegetsi bwa Perezida Bazoum, bikaba nta cyizere gihari cy’uko bashobora kuhagirira umutekano.

Indi mpamvu yatumye batinjira muri Niger ni uko imipaka yo ku butaka no mu kirere ifunze.

ECOWAS ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi basaba ko muri Niger hasubiraho ubutegetsi bwemewe n’itegeko nshinga, ndetse na Perezida Mohamed Bazoum, akarekurwa.

Biteganyijwe ko Abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS/ CEDEAO), bongera bagahurira mu nama idasanzwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2023, bakiga ku kibazo cya Niger nk’uko babitangaje. Iyo nama irabera i Abuja, iyobowe na Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu.

Kuva Perezida Bazoum yahirikwa ku butegetsi, igihugu cya Niger cyatangiye kubamo imyigaragambyo ndetse ibihugu bimwe bifata icyemezo cyo gucyura abaturage babyo ibindi bihugu bishyiraho ibihano ari nako bisaba agatsiko kafashe ubutegetsi kubusubiza Perezida Bazoum ariko biba iby’ubusa.

Abaturage bagiye bagaragaza ko bishimiye kuva ku butegetsi bwa Perezida Bazoum ndetse bamwe bakigaragambya bafite ibendera ry’Igihugu cy’u Burusiya nka kimwe mu bimenyetso kigaragaza imikoranire myiza hagati y’u Burusiya n’abahiritse ubutegetsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka