Mozambique: Bashimye uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga umutekano

Ubuyobozi bw’Akarere ka Mocimboa da Praia, burangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere, Sergio Domingo Cypriano, wari uherekejwe n’abayobozi mu nzego z’umutekano za Mozambique barimo Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe amakuru n’umutekano, Zito Navaca, basuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda bashima uruhare rwazo mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Ni uruzinduko aba bayobozi bagiriye ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, by’umwihariko mu mujyi wa Mocimboa da Praia, tariki 18 Kanama 2023.

Aba bayobozi kandi barimo Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Superintendent Alberto Elia Nampovo, Senior Superintendent Januario João Jagaia, ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’Akarere ka Mocimboa da Praia na Maj Albertino A Nabelo, Umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu mazi.

Hari kandi komanda w’Ingabo zibarizwa muri batayo yitwa Chita, n’Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Mocimboa da Praia.

Izi ntumwa ku cyicaro gikuru zakiriwe na Maj Gen Alexis Kagame, ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado ndetse n’abandi bayobozi b’ingabo, Polisi no mu nzego z’iperereza z’u Rwanda n’abandi.

Ibiganiro byaranze impande zombi, byibanze ku bikorwa by’umutekano bikomeje kugirwamo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Mocimboa da Praia.

Umuyobozi w’Akarere ka Mocimboa da Praia Domingo yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimira inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ku bikorwa byiza byakozwe mu kurwanya iterabwoba ndetse no kubasaba gukomeza kurushaho gukaza ingamba mu bikorwa bya gisirikare mu Karere ka Mocimboa.

Yashimangiye ko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ingabo za Mozambique ari bwiza kandi ko bwongeye gutuma abaturage ba Mozambique bagaruka mu byabo bari baravanywemo n’ibikorwa by’iterabwoba ndetse uyu munsi bakaba barasubiye mu buzima busanzwe.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko biteguye kandi gukora ibishoboka byose mu kurushaho gushyigikira ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kurushaho gusohoza inshingano zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka