M23 yashinje FARDC kurenga ku gahenge k’amasaha 72

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa mu Burasirazuba bwa Congo, bwashinje ingabo za Leta kutubahiriza agahenge k’amasaha 72 katanzwe.

Ni agahenge katanzwe ku busabe bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, zasabye ko kuva tariki ya 11 Ukuboza kugera tariki 14 Ukuboza imirwano yahagarara kugira ngo ingabo z’umuryango wa EAC ziri mu bice birimo kuberamo intambara zishobore kubivamo.

Itangazo rya Amerika ryamenyeshaga ko ubutasi bwa Amerika buzakurikirana niba aka gahenge kazubahirizwa.

Mu gitondo tariki 13 Ukuboza 2023, umuyobozi wa M23 Bertrand Bisimwa abinyujije ku rubuga X rwahoze rwitwa Twitter, yatangaje ko ingabo za FARDC n’imitwe bifatanyije bateye inyeshyamba za M23 mu gace ka Kibumba.

Yagize ati « Ibi ni uguhungabanya agahenge kasabwe n’imiryango mpuzamahanga ku busabe bwa Amerika mu korohereza ibikorwa byo kugarura amahoro. »

Umutwe wa M23 ushinja ingabo za Leta guhonyora agahenge mu gihe uvuga ko wari waravuye mu bice byagiyemo ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gushaka ko habaho ibiganiro bihuza impande zombi. Icyakora Leta ya Congo Kinshasa yatangaje ko itazagirana ibiganiro n’umutwe wa M23, usaba abarwanyi bawo gushyira intwaro hasi bakajya mu bigo bibasubiza mu buzima busanzwe.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko badateze kuganira na M23 cyangwa kwemera ko abarwanyi bayo binjizwa mu gisirikare cya Leta kuko ibibazo igihugu gifite uyu munsi bikomoka ku kuba mu bihe bishize baravanze ingabo n’imitwe yitwaje intwaro hakinjizwamo n’abatabikwiriye.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yongeye gukurira inzira ku murima M23 ko badateze kuganira na yo, kuko batifuza gusubiramo amakosa yakozwe mu bihe byashize ubwo habagaho kuvanga ibitavangwa.

Yagize ati “Ntidushobora kuganira, kuko nituganira bizaba bivuze ko habaho guhabwa ibyo basaba. Ntidushobora kumvikana na gato n’umutwe w’iterabwoba, kubera ko ibibazo byose duhura na byo ku rugamba biterwa n’uko dufitemo abagambanyi. Abo bagambanyi baturuka hehe?”

M23 ishinja Leta ya Congo kuba ari yo yatangiye kubagabaho ibitero binyuze mu bice bya Masisi byari byarahawe ingabo zavuye mu gihugu cy’u Burundi.

Amerika yasabye agahenge mu gihe imirwano iri mu birometero 30 mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma no mu birometero 15 mu Majyaruguru y’uyu mujyi.

Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni wari urinzwe n’ingabo za EAC, inyinshi zimaze gusubira mu bihugu zavuyemo, byiyongeraho ko ingabo z’umuryango w’Abibumbye MONUSCO zirimo kwitegura kuva muri iki gihugu bivuze ko zizava mu mujyi wa Goma, ukaba ushobora gufatwa n’abarwanyi ba M23 igihe cyose hakomeje ibikorwa by’intambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jewe ndi umunyarwanda yavukiye i Burundi. Ndakunda urwanda n’umutima wanje wose. igitekerezo canje: President wa republika afise kazoza keza ku Rwanda ntawobideha, ntako yofasha Moise
gatumbi agatsinda amatora?Cisekedi yabaye nka wawundi ukura amavunja hanyuma ngo ingo twiruke.

apollo yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka