M23 igiye gusubirana ibice byari mu maboko y’Ingabo za EAC

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko bugiye gusubirana ibice abarwanyi bawo bari baravuyemo kugira ngo bigenzurwe n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zari mu butumwa bwo guhagarika intambara.

Ikarita igaragaza ibice ingabo za EAC zakoreragamo mu Burasirazuba bwa RDC
Ikarita igaragaza ibice ingabo za EAC zakoreragamo mu Burasirazuba bwa RDC

Ingabo za Kenya ni zo zageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere y’izindi mu mpera z’umwaka wa 2022, byemezwa ko bazakorera mu mujyi wa Goma, Teritwari ya Nyiragongo n’igice kimwe cya Rutshuru.

Ingabo za Kenya ni zo zabimburiye izindi gusubira mu gihugu cyazo nyuma y’uko Leta ya Kinshasa yanze kongera amasezerano y’akazi agomba kurangira tariki ya 8 Ukuboza 2023.

Ingabo 196 zuriye indege izisubiza mu gihugu cyabo cya Kenya tariki 3 Ukuboza 2023, naho abandi bakaba na bo barimo kwitegura gusubira mu gihugu cyabo.

Hari izindi ngabo zavuye mu bihugu bigize umuryango wa EAC ziri mu bice bitandukanye muri Rutshuru na Masisi na zo zigomba gusubira mu bihugu byazo harimo ingabo z’u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo.

Umuvugizi wa M23 ishami rya Politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoye itangazo rimenyesha ko umutwe wa M23 uzisubiza ibice wari waravuyemo ukabisiga mu maboko y’ingabo za EACRF.

Uyu muyobozi ashimira ingabo za EACRF ubunyamwuga aho zari zimaze amezi menshi zikorera, ndetse zagize uruhare mu guhagarika ibitero by’ingabo za FARDC na Wazalendo mu duce tuyoborwa na M23 ariko ntizigeze zemerera abarwanyi ba M23 gufata utundi duce uretse muri Teritwari ya Masisi aho ingabo z’u Burundi zahaye inzira abarwanyi ba Wazalendo, FDLR na Mai mai hamwe n’imitwe idasanzwe ya FARDC bagatera abarwanyi ba M23 bikarangira ibirukanye muri Kitchanga na Kilorirwe.

Mu mezi arenga icyenda ingabo za EACRF zari zimaze mu Burasirazuba bwa Congo, imirwano yabaye muri Teritwari ya Masisi ahari ingabo z’u Burundi zishinjwa gukorana n’ingabo za Leta Congo aho kubungabunga amahoro.

Ingabo za Kenya zatangiye gusubira mu gihugu cyazo
Ingabo za Kenya zatangiye gusubira mu gihugu cyazo

Imirwano ikomeye mu rukerera tariki 4 Ukuboza 2023 yabereye mu birometero 15 uvuye mu mujyi wa Sake, abaturage bakavuga ko bazinduwe n’urusaku rw’amasasu saa kumi za mu gitondo bagakwira imishwaro.

Imirwano irimo irabera mu duce tuzengurutse Kilorirwe harimo, Karenga, Kabati na Rumeneti.

Ubuyobozi bwa M23 butangaza ko ingabo za FARDC zabyukiye mu mirwano yo guhorera umufatanyabikorwa wabo w’ingenzi Col Ruhinda wari usanzwe ayobora itsinda rya CRAP ry’abarwanyi ba FDLR.

Ku rugamba ingabo zavuye mu gihugu cy’u Burundi zaje gufasha FARDC hagendewe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye ni zo zihanganye na M23.

Mu gihe ingabo za EACRF zirangiza manda zahawe mu Burasirazuba bwa Congo, haribazwa niba ingabo zavuye mu gihugu cy’u Burundi zizahita zitaha dore ko ziri mu bice birimo kuberamo intambara cyangwa zizahita zivanga n’abandi bari ku rugamba mu kurwanya M23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka