Israel yahakanye ko ari yo yarashe ibitaro byaguyemo abagera kuri 500

Inzego z’ubuzima muri Palestine zatangaje ko ibitaro bya al-Ahli Arab byo mu mujyi wa Gaza byari birwariyemo abagera ku gihumbi byagabweho igitero, gihitana ababarirwa muri magana atanu, abandi batahise bamenyekana umubare bakaba bari bakirimo gushakishwa mu bisigazwa by’ibitaro byasenyutse.

Ibihugu bitandukanye ndetse n'abayobozi bo hirya no hino ku Isi bamaganye iki gitero cyibasiye ibitaro
Ibihugu bitandukanye ndetse n’abayobozi bo hirya no hino ku Isi bamaganye iki gitero cyibasiye ibitaro

Ubuyobozi bw’Igihugu cya Palestine bwavuze ko ibyo bitaro byarashwe n’Igihugu cya Israel, izo mpande zombi zikaba zimaze iminsi ziri mu ntambara. Icyakora igisirikare cya Israel cyabihakanye, kivuga ko ari igeragezwa ry’igisasu cyayobye cyarashwe n’undi mutwe w’Abanye-Palestine wa Islamic Jihad, ariko uwo mutwe wamaganiye kure ibyo ushinjwa na Israel.

Intambara yubuye hagati ya Israel na Palestine nyuma y’uko umutwe wa Hamas ugabye igitero kuri Israel kigahitana abarenga igihumbi ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023.

Iyi ntambara imaze guhitana abarenga ibihumbi bitatu mu mujyi wa Gaza, utuwemo n’Abanye-Palestine bagera kuri Miliyoni 2 n’ibihumbi 200.

Ibitaro byo muri Palestine bikomeje kugorwa no kwita ku nkomere z’iyo ntambara kubera ibura ry’amazi n’umuriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birababajmd

Erias yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Oo birababaje

Erias yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka