Inyeshyamba zo muri Yemen zarashe indege ya Amerika itagira umupilote

Ayo makuru yemejwe na Minisiteri y’Umutekano ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ibyari byatangajwe mbere n’uwo mutwe w’inyeshyamba ukorana bya hafi n’igihugu cya Iran.

Izo nyeshyamba zitwa ‘Houthis’, ziherutse no kwigamba ko zagabye igitero ku ngabo za Israel ziri mu ntambara yo kurwanya umutwe wa Hamas muri Gaza. Icyo gihe izo nyeshyamba zemeje ko zarashe igikoresho cy’Abanyamerika gifasha ingabo za Israel mu bikorwa by’ubutasi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), byatangaje ko umwe mu bayobozi bakuru bo muri Minisiteri y’Umutekano ya Amerika yemeje ko indege itagira abapilote ya gisirikare ya Amerika yahanuwe ku mupaka wa Yémen bikozwe n’inyeshyamba z’aba Houthis.

Mu 2014, nibwo izo nyeshyamba zatangiye kugenzura Sanaa, Umurwa mukuru wa Yemen, n’ibindi bice binini by’igihugu, mu ntambara zihanganyemo na Guverinoma y’icyo gihugu, intambara inazwi ku rwego mpuzamahanga.

Itangazo ryari ryatanzwe n’izo nyeshyamba, rigira riti, “Inzego zacu zishinzwe kurinda umutekano wo mu kirere zarashe indege itagira umupilote ya Amerika ‘MQ-9’ mu gihe yari irimo ikora ibikorwa by’ubutasi mu kirere cyo hejuru y’amazi ari ku butaka bwa Yemen, mu rwego rw’umusanzu mu by’igisirikare Amerika irimo guha Israel”.

Leta zunze ubumwe za Amerika zahise zizanira Israel umusanzu mu bya gisirikare nyuma y’igitero yagabweho n’Umutwe wa Hamas ku itariki 7 Ukwakira 2023, kikaba cyarahitanye abantu basaga 1400 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Israel.

Nyuma y’icyo gitero, Israel yahise itangira kugaba ibitero muri Gaza byo kurwanya Hamas. Ubu mu kwezi ibyo bitero bimaze bitangiye, bimaze guhitana abantu basaga 10,600 nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuzima za Palestine.

Igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi cyatangaje ko cyazimirije mu kirere ibisasu byinshi biraswa n’inyeshyamba za Houthis kuva intambara itangiye muri Gaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka