Ingabo za EAC zari muri DRC zatangiye gutaha

Nyuma y’uko Inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Ingabo z’uyu muryango zitazongererwa igihe cyo gukorera muri Kivu ya Ruguru muri Congo(DRC), abasirikare b’abanya-Kenya babimburiye abandi mu gutangira gutaha iwabo kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.

Ibitangazamakuru birimo Daily Nation, the Citizen na France24 byavuze ko itsinda rya mbere ry’abasirikare ba Kenya bagera mu 100, bafatiye indege i Goma mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, berekeza i Nairobi mu gihugu cyabo.

Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize EAC iheruka guteranira i Arusha muri Tanzania ku itariki ya 25 Ugushyingo 2023, yemeje ko ingabo za EAC zitazongererwa manda(igihe cyo gukomeza kuba mu burasirazuba bwa Congo) kuva tariki ya 08 y’uku kwezi k’Ukuboza 2023.

Ikinyamakuru Daily Nation kigira kiti "Itsinda rya mbere ry’abasirikare ba Kenya bagera mu 100 ryahagurutse ku kibuga cy’indege i Goma ryerekeza i Nairobi nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’izi ngabo utashatse kuvuga byinshi kuri iyo gahunda."

Mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) hariyo Ingabo z’Umuryango EAC zituruka mu bihugu bya Kenya, Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

Uretse Ingabo za EAC, aho mu burasirazuba bwa DRC hariyo n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kuva mu myaka irenga 20 ishize, na zo ziteganya gutangira gutaha mu bihugu byabo kuva mu kwezi kwa Mutarama 2024.

Aba bose bari baraje muri Congo muri gahunda yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irenga 100 yabujije amahoro uburasirazuba bw’icyo gihugu n’Akarere k’Ibiyaga bigari muri rusange, ariko bakaba bahavuye Leta ya Congo itabashimira umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka