Ingabo z’u Burundi zari i Masisi zahunze M23

Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zagiye mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi zavuye mu bice zarimo nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bashushubikanyije ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zari muri Masisi.

Abasirikare b'u Burundi bari i Kitchanga na Kilolirwe bahavuye
Abasirikare b’u Burundi bari i Kitchanga na Kilolirwe bahavuye

Intambara yahuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC mu rukerera tariki ya 8 Ugushyingo 2023 yatumye M23 yongera kwambura uduce dutandukanye ingabo za FARDC n’imitwe ifatanya na zo irimo FDLR, Mai mai n’ingabo z’u Burundi. Abarwanyi ba M23 kugera ku isaha ya saa tanu bari bamaze gufata Shangi, Kicwa, Kilolirwe, Nturo, Muyange, Rushinga, abarwanyi ba M23 bagarukira ahitwa Kagusa na Rugi.

Imirwano ikomeye yatumye ingabo z’igihugu cy’u Burundi zari mu butumwa bwa EACRF i Kitchanga na Kilolirwe ziva mu nkambi zari zisanzwemo zerekeza Kibalizo.

Abaturage bari Kitchanga batangaje ko ingabo z’u Burundi zahunze zigasiga amahema n’ibikoresho byo mu gikoni hamwe n’imyenda yazo.

Abo baturage bagize bati «Bagiye basiga amahema yabo, ibikoresho bakoresha mu gikoni n’imyenda yabo.»

Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zari Mweso zahunze mu gihe hataragera imirwano, naho abari ahitwa Nturo na bo bamaze kuhimuka.

Ingabo z’u Burundi zihunze ibice byafashwe na M23 nyuma y’uko yongeye gufata ibice zirimo kandi zaragize uruhare mu gukorana n’ingabo za Congo ndetse hakaba hari bamwe mu basirikare b’Abarundi barwanye ku ruhande rw’ingabo za FARDC bakahasiga ubuzima.

Ubuyobozi bwa M23 butangaza ko bufite gihamya ko ingabo z ‘igihugu cy’u Burundi zifatanya n’ingabo za Leta kuyirwanya kuko hari abamaze gufatwa babarirwa muri mirongo naho abandi babarirwa mu ijana baguye ku rugamba bambaye impuzankano ya FARDC.

Abasirikare b'Abarundi bari muri Masisi bahunze
Abasirikare b’Abarundi bari muri Masisi bahunze

Umugaba w’ingabo za Congo, Gen Christian Chiwewe, ari kubarizwa mu mujyi wa Goma aho arimo gukurikirana ibikorwa by’intambara ndetse yongereye umubare w’abasirikare ku rugamba bagera ku bihumbi birindwi mu gihe yongereye ibihano ku bahunga urugamba.

Abarwanyi ba M23 bakomeje gusatira umujyi wa Goma, aho mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru bari ku birometero 15 begera umujyi wa Goma, naho mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru bageze ku birometero 50 werekeza mu mujyi wa Goma.

Uko Leta ya Congo yinangira kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 ahubwo igakomeza kwenyegeza intambara niko irimo guhitana ubuzima bw’abantu benshi kandi igashyira mu kaga abatuye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru birimo kuva mu byabo, abana kuva mu mashuri, kwangiza ibikorwa remezo hamwe no gutakaza ubuzima bw’abantu.

Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifite icyizere ko abarwanyi ba M23 bazahashywa n’ingabo z’umuryango wa SADC zigomba kugera mu Burazirazuba bwa Congo mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka