Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC na M23

Imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) hamwe n’umutwe wa M23 muri teritwari ya Masisi.

Imirwano yatangiye tariki 01 Ukwakira 2023 mu masaha ya saa cyenda kugera ku mugoroba mu bice Kirolwire, Kibarizo, Busumba na Kirumbu. Byarangiye abarwanyi ba M23 bashubije inyuma ibitero by’ingabo za FARDC ndetse bashobora kugira abo bambura ubuzima nk’uko bigaragazwa n’amafoto yafashwe.

Icyakora nubwo M23 yari yahawe nyirantarengwa yo kuraswaho, nk’uko byari byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, ndetse atangaza ko ibikenewe byose bihari mu guhashya M23, ubuyobozi bw’ingabo za FARDC bwatangaje ko atari bwo bwateye abarwanyi ba M23, ahubwo ngo byakozwe n’abarwanyi ba Wazalendo bakorana na Leta.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Njike Kaiko Guillaume, rivuga ko ingabo za Leta ya RDC zikomeje kubahiriza ibyemejwe n’abakuru b’ibihugu, ngo zikaba zitateye ibirindiro bya M23.

Avuga ko ibyatangajwe na M23 ari uburyo bwo gutanga impamvu yo kwisubiza uduce yari yaravuyemo none ikaba yadusubiyemo.

Icyakora umuyobozi w’igice cya Politiki cya M23, Bertrand Bisiimwa, yatangaje ko Leta ya Congo igomba kwirengera ingaruka z’intambara yashoje kuri M23 mu bice bya Kirolwire, Kibarizo, Busumba na Kirumbu muri teritwari ya Masisi.

Kirolwire aharaye habereye imirwano haherereye ku birometero 40 uvuye mu mujyi wa Goma, bikaba ibirometero bikeya uvuye mu mujyi wa Sake, ahari inzira yari isanzwe ikoreshwa n’abanyecongo bazana ibicuruzwa mu mujyi wa Goma.

Ni hamwe mu hasanzwe harashyizwe ingabo za FARDC nyinshi, hakaba ibikingi bya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Congo.

Saa cyenda n’iminota 20 z’umugoroba nibwo ingabo za FARDC zikinze inyuma y’igihu cyari kiriho, zitera abarwanyi ba M23, batangira kurasana.

Amakuru Kigali Today yahawe n’abari Kirolwire yemeza ko hari abasirikare ba FARDC bahaguye ndetse bahita basubira inyuma, mu gitondo tariki ya 2 Ukwakira buri ruhande rukaba rwasubiye mu birindiro byarwo nubwo hari ubwoba ko imirwano ishobora gusubira kubera abasirikare bashaka guhorera abarashwe.

M23 yateguje ingabo za FARDC kuzotesha umuriro zacanye

Umuvugizi wungirije mu bya Politiki mu mutwe w’inyeshyamba za M23, Canisius Munyarugerero, yatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC bagiye kozotesha umuriro zacanye.

Canisius Munyarugerero yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, aho yavuze ko umutwe wa M23 ushaka ibiganiro kandi wakoze ibyo Abakuru b’Ibihugu mu Karere basabye kugira ngo habeho ibiganiro, ariko ubuyobozi bwa Leta ya RDC bukaba butabikozwa ahubwo bugashyira imbere kubatera.

Yagize ati “Si Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wenyine uvuga ko bashaka kumena amaraso, twe twemeye ibyo dusabwa n’Abakuru b’Ibihugu, twasabye ibiganiro ariko Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yarabyanze, arashaka kumena amaraso. Ubwo bacanye umuriro reka tuze tuwuboteshe!”

Umuvugizi wungirije wa M23 yabajijwe ku mirwano yabaye tariki ya mbere Ukwakira abayiteje, asubiza ko yatangijwe n’ingabo za Congo, FARDC.

Ati “Batugabyeho ibitero turi mu bihe byo guhagarika imirwano, kugira ngo tujye mu biganiro byo gushaka amahoro, ariko bo ibyo gushaka amahoro ntibabikozwa, baduteye bashaka kudukura aho turi ngo dusubire iwacu mu Rwanda, badusubiza mu Rwanda ni ho tuvuka? Turajya hehe handi ko turi Abakongomani, duharanira uburenganzira bwacu.”

Abajijwe niba hari ingabo za FARDC zahasize ubuzima, yatangaje ko bahari ariko atifuza kubivugaho kuko icyo bashyize imbere atari ukwambura ubuzima Abanyekongo, icyo bashaka ngo ni amahoro yo gukemura ibibazo bihari.

Ati “Ibyo gutakaza ntibabibura kuko bisukira uwo badashobora, intwaro barazitakaje kandi n’izo dufite zose ni bo tuzaka, nta soko tuguramo intwaro, tuzibaka iyo baje kukwisukira kuko intwaro bazanye ntibazisubizayo.”

Umuvugizi wungirije wa M23 avuga ko Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo aho kwitegura kujya mu biganiro, ahubwo ashyize imbere imirwano.

Ati “Ubwo biteguye kurwana rero umuriro nibawatsa turawubotesha, ubu turimo gutanga abagabo ku isi nzima, kugira ngo tubereke ko uko gushotora kwabo biza kurangira dushatse amahoro arambye, iyo utanze akabarore rimwe, kabiri ibikurikiraho urabyibonera. ”

Imirwano yabaye ku mugoroba tariki ya 1 Ukwakira mu duce dutandukanye twa Masisi, yatumye benshi bakeka ko kubona amahoro binyuze mu biganiro bigoranye, ahubwo ko hashobora kubaho imirwano ikomeye mu minsi iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntamahoro ashobora kuboneka hariya hantu mugihe ingabo zuburundi zivanze muli aliya masezerano yaliyumvikanweho kuko ahantu boherejwe bahise bahaha FARDC ikindi bakiyemeza gufatikanya mubyagisirikare ubwo Ndayishimye avance ibintu yiregagije umwanya afite muli EAC ubwo ashoye abasirikare be kurugamba reka bahangane na M23 kahave bishe abanyamurenge bibeshya ko M23 aruko bazayigira babitege amaso

lg yanditse ku itariki ya: 2-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka