I Goma habaye imyigaragambyo yo kwamagana abarwanyi ba Wazalendo

Abaturage batuye muri Teritwari ya Nyiragongo n’umujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo yo kwamagana abarwanyi ba Wazalendo kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa barimo gukorera abaturage, abagize imiryango ya sosiyete sivile bakaba basaba Leta kubakiza ababahungabanyiriza umutekano.

Abatuye muri Goma na Nyiragongo bavuga ko babangamiwe n'umutekano wangizwa na Wazalendo
Abatuye muri Goma na Nyiragongo bavuga ko babangamiwe n’umutekano wangizwa na Wazalendo

Abo mu mujyi wa Goma mu bice bitandukanye hamwe na teritwari ya Nyiragongo bahuriye mu myigaragambyo basaba Leta kubaha umutekano nyuma y’uko abarwanyi ba Wazalendo bafatanya n’ingabo za Congo (FARDC) bari mu bikorwa bihohotera abaturage.

Abaturage bagiye mu muhanda nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira habaye kurasana hagati y’imitwe yitwaza intwaro irimo mai mai bapfa gusuzugurana, icyo igihe isasu rivuye muri iyo mirwano ryambutse umupaka rikomeretsa umuturage wo mu Rwanda mu murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu.

Gusubiranamo hagati y’imitwe igize abarwanyi ba Wazalendo yongeye gusubira muri Kanyarucinya nanone ubwo abarwanyi bapfaga ibiryo bituma abaturage bahunga muri Teritwari ya Nyiragongo.

Mu mujyi wa Goma uretse tariki ya 9 Ugushyingo 2023 umusirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ufite ipeti rya Capitaine Gisore Rukatura (Kabongo) yishwe atwitswe n’abaturage azira ko ari Umututsi.

Nyuma y’iminsi ibiri nabwo urugo rw’umusirikare ufite ipeti rya Coloneli rwatewe n’abarwanyi ba Wazalendo, ibi bikaba byiyongera ku bikorwa bitandukanye mu mujyi wa Goma aho abaturage bamburwa ibyabo abandi bakaraswa bamburwa ibyo batunze.

Perezida wa sosiyete sivili ikorera muri Nyiragongo, Jean Claude Mambo Kawaya akaba avuga ko barambiwe umutekano mucye uterwa n’imitwe yitwaza intwaro aho bazaba ko Leta i%baha umutukano.

Agira ati " Turarambiwe, turasaba guhabwa umutekano"

Leta ya Congo yiyambuye inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage bikonzwe n’inzego zishinzwe umutekano ikwirakwiza intwaro mu butarge basabwa kwirindira umutekano, ariko uko bwije n’uko bucyeye niko abahawe intwaro bahawe inshingano zo kurwanya abarwanyi ba M23 bahungabanya umutekano w’abaturage bitewe n’uko bajya ku rugamba kurwana badahabwa ibibatunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka